Ruhango: abanyamadini barasaba komisiyo y’amatora kwegera abaturage
Abanyamadini bo mukarere ka Ruhango, bavuga ko mu baturage hakiri imyumvire micye ku bijyanye na demokarasi n’imiyoborere myiza. Bakaba basanga komisiyo y’amatora idakwiye kwita ku bantu bari mu nzego zo hejuru gusa, ahubwo ngo ikwiye kumanuka ikagera no ku baturage.
Ibi abanyamadini mu mahugurwa y’umunsi uwme yabaye tariki ya 14/06/2012, yateguwe na komisyo y’igihugu y’amatora agamije kugaragariza uruhare rw’abanyamadini mu kwimakaza demokarasi n’imiyoborere myiza binyuze mu matora.
Umwe mu b’abanyamadini witabiriye aya mahugurwa yagize ati “murabona mu gihe cy’amatora, hari igihe abaturage baba bafite guhuzagurika cyane kubera ko aba atazi ibyo arimo, kandi hari bantu benshi baba bari aho b’indorerezi cyane cyane nk’abanyamahanga, iyo bamubonye bahita baboneraho icyuho cyo kugera kubyo baba bifuza, kuko turabizi ntabwa baba bashimishwa n’ibyagenda neza mu matoraâ€.
Aba banyamadini bakavuga komisiyo y’amatora ariyo ifite uruhare runini mu kuba yakwegera abaturage ikabasabonurira kubijyanye n’amatora ndetse no kwimakaza amahame ya demokarasi.
Komisyiyo y’igihugu y’amatora yo ivuga ko ishimishijwe cyane n’icyi gitekerezo cyivuye mu b’aanyamadini, kuko ngo bigaragaza ko bamaze gusobanukirwa n’inyigisho bahabwa.
Rutayisire Tarcisse, ahagarariye komisiyo y’igihugu y’amatora mu murenge wa Ruhango akarere ka Ruhango, avuga ko kuba abanyamadini bagaragaza ibyifuzo nk’ibi, biba bigaragaza ko baba banyuzwe n’ibiganiro bagejejweho.
Rutayisire avuga ko icyi kifuzo cy’abanyamadini cyizashyirwa mu bikorwa, kuko ngo biroroshye kugerwaho. Mu kubigeraho hazifashiswa abakorera bushake ba komisiyo y’amatora bahereye ku rwego rw’imidugudu.