Abari mu kanama gashinzwe gutanga amasoko mu turere bagiye kurushaho gukorera mu mucyo
Itangwa ry’amasoko yaba aya Leta cyangwa abikorera , rikunze kugaragaramo kudakorera mu mucyo ndetse na ruswa, niyo mpamvu umuryango Transparency International Rwanda wageneye amahugurwa abari muri za komite zitanga amasoko mu turere ,mu bigo  by’abikorera no muri sociyete civil. Ayo mahugurwa akaba yaribanze ku cyo bita “igihango cy’ubunyangamugayo mu itangwa ry’amasokoâ€.
Ni muri urwo rwego Kuva taliki ya 12 kugeza kuya 14 z’uku kwezi,2012  mu murenge wa Gashora mu karere ka Bugesera haberaga amahugurwa, ayo mahugurwa yakurikiwe n’ abashinzwe gutanga amasoko , ariko yanatumiwemo abahagarariye ba rwiyemezamirimo. Nubwo Atari bo bayatanga , hari ubwo usanga aribo ba nyirabayazana.
Kuba Transparency International Rwanda yaratanze aya mahugurwa si uko ibintu bigeze iwandabaga , ahubwo ni ukugira ngo harusheho kubaho gukorera mu mucyo , kuko u Rwanda n’ ubusanzwe ruzwiho kuba rwarafashe ingamba mu kurwanya ruswa, nk’uko byemezwa na Mupiganyi Appolinaire , umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda.
Ati “Ntabwo twavuga ngo abashinzwe gutanga amasoko muri iki gihe ntibakora neza akazi kabo, ariko nkuko namwe mubizi muzi neza ko raporo za Auditeur general zisohoka buri mwaka , buri gihe zerekana intege nke ziri mu itangwa ry’ amasoko y’ igihugu cyacu. Tukaba tuzi neza ko budget irenga 50% ikoreshwa mu itangwa ry’amasoko. Ni ngombwa rero ko hashyirwamo imbaraga nyinshi, ikigamijwe rero si ukuvuga ngo hari byacitse, ariko na none ni imbaraga zigenda zihuzwa n’izindi zigenda zihari by’umwihariko bikorwa n’ inzego z’ igihugu, sociyete civil rero tukaba twatekereje ko aka ari agashya twazana kugirango igihugu cyacu gikomeze kibe ku isanga mu kurwanya ruswa no mu kuyikumira , by’umwihariko amafaranga Leta iba yagennye akoreshwe neza mu nyungu z’ abaturage muri rusangeâ€.
Siverin Byusa uhagarariye abacuruzi mu Karere ka Musanze, ati “Twebwe ntabwo dutanga amasoko ariko ariko dukenera amasoko , kuko turimo ba Rwiyemezamirimo , dukeneye amasoko ariko rero ubu hano turi indorerezi y’abandi , y’abo tuyobora , kuko natwe tubonye hari akabazo kabonetse muri ibyo ngibyo , natwe dukurikiranira hafi, tubonye hari akabazo kagaragaramo , ntabwo wabura kukareba ngo ukamenye. Nkanjye ubungubu narabihuguriwe , ubu mvuye ahangaha maze kubona ubumenyi, bukomeye cyane ku nanjye aho ngiye hose , nyobora imirenge 15 igize akarere ka Musanze, ni ukuvuga ko iyo mirenge yose ngomba kugenda mbasobanurira icyo kintu.bakamenya ko icyo kintu cya Ruswa Atari kiza noneho n’ibyo bintu by’amasoko, niba rwiyemezamirimo yapiganiye isoko, dukurikirane turebe ko niba urihawe akwiriye kuribona kokoâ€.
Aya mahugurwa yari ay’icyiciro cya mbere , kizakurikirwa n’icya kabiri cy’abafatanyabikorwa, akaba yaratewe inkunga n’ umuryango GIZ.
Abari muri ayo mahugurwa bajyanye intego yo kurwanya ruswa mu itangwa ry’amasoko yaba aya Leta cyangwa ayo mu bigo byigenga , bityo isoko rigahabwa ubikwiye kandi wabitsindiye; bikanagabanya guhendesha Leta n’ingaruka zijyanye nabyo.