Utanyuzwe n’itangwa ry’akazi agomba kubimenyesha Komisiyo ishinzwe abakozi ba leta
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo ishinzwe abakozi ba leta arashishikariza abantu batandukanye kujya bageza kuri iyo komisiyo ibibazo bahuye nabyo mu itangwa ry’akazi kugira ngo bisuzumwe neza.
Angelina Muganza avuga ko mu gihe umuntu atanyuzwe n’uburyo itangwa ry’akazi ryagenze abishyikiriza komisiyo ishinzwe abakozi ba leta.
Agira ati: “iyo umuntu atanyuzwe abigaragariza komisiyo. Komisiyo ishinzwe abakozi ba leta muri icyo gihe iragenda ikajya gusuzuma, ikajya mu mizi ikareba uburyo itangazo (ryo gutangaza akazi) ryatanzwe, uko ibizami byakoreshejwe, uko abatsinze bagaragajweâ€.
Akomeza avuga ko mu gihe abantu bumvise hari ikitagenze neza mu gutanga akazi ntibakagiceceke. Bajye babwira komisiyo ishinzwe abakozi ba leta izajya ibisuzuma kugira ngo irebe niba koko itegeko rirebana no gutanga akazi ryubahirijwe nk’uko yakomeje abitangaza.
Ibyo arabitanga mu gihe, muri iki gihe ahantu hatandukanye usanga baratanze ibizamini byo guhatanira akazi runaka. Bamanika abatsinze, bamaze no kubibamenyesha, hashira amasaha runaka bakamanura lisiti y’abatsinze bavuga ko bari bibeshye, hari uwari watsinze warushije abandi batashyize kuri iyo lisiti ngo kuko bamusimbutse.
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo ishinzwe abakozi ba leta avuga ko itangazo ryamanitswe ryerekena abatsinze riba ririho “sinya†y’umuyobozi na“kashe†bivuga ko ari igipapuro kemejwe.
Biramutse bigaragajwe ko hari ikosa ryakozwe bakibeshya, urwego rushinzwe gutanga akazi aho hantu rugomba kugaragaza impamvu habaye ho kwikosora. Iyo mpamvu ishobora kuba ariyo cyangwa se ikaba atari nayo. Umunyarwanda utanyuzwe n’ibyo afite uburenganzira bwo kubaza impamvu kandi agasubizwa  nk’uko Angelina Muganza abisobanura.
Yongera ho ko umuntu atamenya impamvu urutonde rw’abatsinze rumanikwa rukongera rukamanurwa. Uwaba yabikoze akwiye kubisobanura kugira ngo bivane ho urwikekwe nk’uko yakomeje abisobanura.
Angelina Muganza avuga ko utanyuzwe n’ibisobanuro yahawe n’abatangaje abatsinze, abishyikiriza komisiyo ishinzwe abakozi ba leta igasuzuma ikibazo cye.
Tariki ya 14/06/2012, Komisiyo ishinzwe abakozi ba leta yagiranye inama n’abayobozi batandukanye bo mu ntara y’amajyaruguru mu rwego rwo gukomeza kubasobanurira amategeko atandukanye agenga abakozi ndetse n’itangwa ry’akazi.