Minisitiri w’intebe yanenze imitangire mibi ya serivisi z’ubuzima
Minisitiri w’intebe, Habumuremyi Pierre Damien, yanenze imitangire mibi ya serivisi mu mavuriro ndetse no bigo nderabuzima, asaba ko bikwiye gukosorwa mu maguru mashya.
Ibi yabivuze tariki 03/02/2012 mu nama y’abayobozi b’ibigo nderabuzima n’ab’ibibitaro bikuru byo mu gihugu mu rwego rwo kuganira ku buryo batanga serivisi nziza ku babagana.
Minisitiri w’Intebe yagize ati “twatangiye inzira yo kunoza imitangire ya serivisi. Bityo, tugomba kureba ko buri wese yahawe serivisi agenewe kandi nziza. Byagaragaye ko umwe mu bakerarugendo bane baza mu Rwanda yishimira serivisi z’ubuvuzi. Abo bandi kuki (batazishimira)?â€
Minisitiri w’Intebe yavuze ko usanga mu gihe abarwayi bategereje, abaganga bamwe baba bibereye kuri telephone, asaba ko uyu muco wahinduka. Yitanzeho urugero muri aya magambo: “vuba aha nagiye ku bitaro maze muganga atangira kwivugira kuri telephone nk’aho yamfashije. Uyu ni umuco mubi ugomba guhita ucika â€.
Minisitiri w’ubuzima, Dr Binagwaho Agnes, yavuze ko hari ikibazo cy’imivugire itari myiza hagati y’abaganga ndetse n’abarwayi, ariko avuga ko gahunda yo guhindura isura y’ibigo bitanga serivisi z’ubuzima yatangiye.
Minisitiri w’ubuzima, Dr Binagwaho  yatanze urugero rw’aho umugore umwe yapfushije umwana abaganga bakamubwirako adakwiye guhangayika kuko azabona undi. Yagize ati “Ibaze nawe iyo uza kuba uwo mugore, wari kumva umeze gute? Bityo, tugomba guhindura imivugire yacu niba dushaka gutanga serivisi nzizaâ€.
Mu myanzuro yafatiwe muri iyo nama, harimo ko abaganga n’abandi bose batanga serivisi zirebana n’ubuzima batagomba gukoresha telefone mu gihe bari ku kazi. Hazashyirwaho kandi  udusanduku tw’ibitekerezo kandi tukajya dufungurwa n’umuyobozi w’akarere ndetse no gushyira numero za telefoni z’umuyobozi w’ibitaro ndetse n’uw’akarere ku marembo y’ahatangirwa serivisi z’ubuzima hose, ngo uhawe serivisi mbi ajye azitabaza arenganurwe.
Minisitiri w’intebe yasabye kandi minisiteri y’ubuzima kugenzura ko iyi myanzuro yashyizwe mu bikorwa mu gihe kitarenze amezi atatu.