Nyamasheke: Guverineri Kabahizi yasuye akarere ka Nyamasheke mu rwego rwo gutangiza icyumweru cyahariwe inkiko gacaca
Mu rwego rwo gutangiza icyumweru cyahariwe inkiko gacaca kibanziriza gusoza ku mugaragaro inkiko gacaca ku rwego rw’igihugu, umuyobozi w’intara y’iburengerazuba Kabahizi Celestin yasuye umurenge wa Nyabitekeri wo mu karere ka Nyamasheke kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13/06/2012.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Habyarimana Jean Baptiste yeretse umuyobozi w’intara ishusho y’inkiko gacaca mu karere, aho yavuze ko muri rusange inkiko gacaca zaciye imanza zo mu rwego rwa gatatu zigera ku 8993 muri zo 8047 zikaba zaramaze kurangizwa.
Muri iyi nama yahuje umuyobozi w’intara n’abaturage b’umurenge wa Nyabitekeri, abaturage baboneyeho umwanya wo kubaza ibibazo bitandukanye birimo ibirebana n’inkiko gacaca ndetse n’ibibazo bisanzwe birebana n’imiryango n’iby’imanza.
Muri byo harimo ikibazo cy’imicungire mibi ya koperative y’abunzi bo mu murenge wa Nyabitekeri aho abayobozi bagiye bikubira umutungo wa Koperative, ubuyobozi bw’akarere bukaba bwarijeje abaturage ko buri kubikurikirana kandi ko abayobozi bayo bemera ko hari umutungo bafite, Umuyobozi w’akarere akaba yarababwiye ko uku kwezi gushira hari aho bigeze mu kugikemura.
Guverineri Kabahizi yasabye abaturage kujya baturuka ku nzego zo hasi bakemura ibibazo byabo kuko ari zo ziba zizi neza uko ibyo bibazo biteye, ndetse bakanitwaza ikaye y’ibibazo kugira ngo inzego zijye zireba uko urwego rubanza rwagifatiye umwanzuro mu gihe binaniranye.
Yasabye abaturage kugira uruhare mu itegurwa ry’imihigo y’akarere kabo ndetse bakanagira uruhare mu bikorwa by’iterambere kuko leta itazajya ibakorera byose.
Ubwo minisitiri w’ubutabera Karugarama Tharcisse yari mu karere ka Nyamasheke tariki ya 25/04/2012, yatangaje ko gusoza inkiko gacaca bizabanzirizwa n’icyumweru cyihariye kizatangwamo ibiganiro bitandukanye ku nkiko Gacaca, naho tariki ya 17/06/2012 hakazaba inama mpuzamahanga izaba ivuga ku nkiko gacaca naho tariki ya 18/06/2012 hagatangwa raporo ku nkiko Gacaca hagakurikiraho