Umukozi agomba gushyirwa mu mwanya yatsindiye nyuma yo gusuzuma imyitwarire ye
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo ishinzwe abakozi ba leta aratangaza ko hagomba kubanza gusuzumwa imyitwarire y’umukozi mbere y’uko ashyirwa mu kazi mu rwego rwo guca amaranga mutima.
Tariki ya 14/06/2012 ubwo Komisiyo ishinzwe abakozi ba leta yagiranaga inama n’abayobozi batandukanye bo mu ntara y’amajyaruguru mu rwego rwo gukomeza kubasobanurira amategeko atandukanye agenga abakozi ndetse n’itangwa ry’akazi, bamwe muri abo bayobozi babajije niba bishoboka ko uwatsinze ikizamini cy’akazi aramutse afite imiziro idatuma akora akazi yatsindiye yasimbuzwa umukurikira mu manota.
Angelina Muganza yashubije ko ibyo bishoboka, ariko imiziro ikarebwa mbere y’uko ufite imiziro, ariwe watsinze, atangazwa.
Akomeza avuga ko hari igihe usanga umuntu yatsinze ikizamini byatangajwe, maze yajya gutangira akazi, abamuhaye ako kazi bakaba ariho bibuka ko uwo muntu afite imyitwarire mibi. Ibyo byaba ari amaranga mutima nk’uko yabisobanuye.
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo ishinzwe abakozi ba leta avuga ko kandi mu gihe umuntu yatsindiye akazi agatangira kugakora ariko bikagaragara ko atagashoboye, agomba guhagarikwa kuri ako kazi igihe icyo aricyo cyose.
Ibi yabitangaje asobanura ko hari igihe usanga ahantu runaka, umukozi watsindiye akazi ariko atagakora uko bikwiye. Nyamara abamukoresha bagakomeza kumugoragoza, bamugerageza. Ibyo sibyo agomba guhagarikwa, uwo mwanya ukajya ho undi ubishoboye nk’uko yabisobanuye.
Angelina Muganza avuga ko hari aho usanga umukozi yananiwe akazi yasabye maze akamanurwa mu ntera nk’igihano. Kumanurwa mu ntera si igihano. Ahubwo uwo muntu akurwa kuri ako kazi, agahabwa amahirwe yo gukora ikizamini ku mwanya ashoboye gukora nk’uko yabisobanuye.
Akomeza avuga ko ibyo bikunze kugaragara mu burezi aho umuyobozi w’ikigo ananirwa kuyobora ikigo hanyuma bakamukura kuri uwo mwanya bakamugira umwarimu. Ibyo binyuranyije n’amategeko agenga abakozi.
Uwananiwe akazi, nta kugoragoza, agomba kuvanwa ho hakajya ho ubishoboye, hanyuma we akajya gupiganirwa akandi kazi ashoboye nk’uko Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo ishinzwe abakozi ba leta abisobanura.