Nyagatare: Abaturage basaga ibihumbi bitandatu bamenye gusoma muri uyu mwaka
Hakizimana Martin, Umukozi w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe uburezi, aratangaza ko mu gihe muri uyu mwaka bari barahize ko bazigisha abaturage ibihumbi bitanu gusoma, kwandika no kubara abamaze kubimenya kuva mu gushyingo 2011 kugeza muri uku kwezi kwa kamena 2012 bagera ku bihumbi bitandatu na mirongo itatu na batandatu.
Uyu mukozi w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe uburezi akavuga ko kuba uyu mubare warazamutse bakarenza uwo bari barateganyije byaturutse ku kuba barakoze ubukangurambaga bwinshi kandi na Minisiteri y’Uburezi ikabafasha guha agahimbazamusyi abarimu babafashije mu kwigisha abo baturage. Yagize ati « Ubundi abarimu babaga ari abakorerabushake none ubu hari igihembo bagenewe na Minisiteri y’Uburezi. »
Akomeza avuga ko bafite imfashanyigisho zitangwa na MINEDUC na UNESCO bigishirizamo abakuze gusoma, kwandika no kubara ku buryo mu gihe cy’amezi atandatu baba babimenye. Iyo bamaze kubimenya ngo bakaba bahabwa imyamyabumenyi zituruka muri Minisiteri y’Uburezi.
Inteko isuzuma imihigo ku rwego rw’igihugu ikaba yababajije niba hari uburyo abarangije aya masomo babafasha kubona ibitabo bigiyemo kugira ngo bazajye bahora bihugura kuko ngo byabafasha kutabyibagirwa, maze Hakizimana Martin avuga ko ibyo bitabo bikiri bike kuko ngo buri somero riba rigenewe ibitabo bitanu gusa. Cyakora ngo ugikeneye akaba yajya ku isomero bakamutiza.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bukaba bwishimira cyane iki gikorwa kuko ngo impinduka zigaragaza ku baba bamaze gusoma no kwandika. Aha batangaga urugero aho abaturage babimenye ngo bajijutse none bakaba bashobora kwisomera bibiliya, gukurikirana imitungo yabo, kuyoboka amabanki.