Nyamasheke: Intore za Gasayo zahize kwesa imihigo iganisha ku itarambere n’imibereho myiza
Mu muhango wo gusoza itorero ry’igihugu ku rwego rw’imidugudu wabaye kuri uyu wa kane tariki ya 14/06/2012, intore zo mu midugudu igize akagari ka Gasayo ko mu murenge wa Karengera mu karere ka Nyamasheke zahize kuzesa imihigo itandukanye iganisha ku iterambere ryazo ndetse n’imibereho myiza.
Muri uyu muhango, abakuru b’imidugudu igize akagari ka Gasayo uko ari itanu bagiye bashyira ahagaragara imihigo imidugudu yiyemeje, ikaba yari yiganjemo kujyana abana bose ku mashuri bahereye ku mashuri y’inshuke, guhinga imbuto za kijyambere ndetse no guhuza ubutaka, kurwanya isuri ku misozi batuyeho no kurwanya Bwaki n’imirire mibi.
Izi ntore kandi ziyemeje gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, kurwanya ubunebwe n’ubuzererezi, gukorana n’imirenge sacco n’ibindi bigo by’imari, korora kijyambere no korozanya ndetse no kurwanya imirire mibi, kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside n’iyindi itandukanye.
Muri uyu muhango kandi abaturage b’akagari ka Gasayo bagaragaje ibyo bagezeho mu nzego zose haba mu mibereho myiza, mu bukungu, umutekano n’ibindi.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage madamu Gatete Catherine wari umushyitsi mukuru mu gusoza iri torero yashimiye ibyo intore zagezeho, anaboneraho kubabwira ko akazi kabo katarangiye ahubwo aribwo gatangiye.
Madamu Gatete yagize ati: “Amasomo ararangiye ariko mugiye ku rugerero. Ibyo mwagezeho birashimishije kandi ibyo mwiyemeje nabyo ni byiza muzabishyire mu bikorwa mwubakira ku musingi wo gukunda igihuguâ€.
Umuyobozi w’akarere wungirije ufite imibereho myiza mu nshingano yabwiye intore za Gasayo ko itorero rigamije kugarura indangagaciro na kirazira byarangaga abanyarwanda ba kera abakabigenderaho mu buzima bwabo bwose, rikaba rigamije ko n’abanyarwanda b’ubu bongera bakabigira ibyabo.