Kirehe- Abayobozi bagaragaje udushya kurusha abandi barahembwe
Ku wa 14/06/2012 abayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Kirehe mu ntara y’iburasirazuba bakoze neza bahanga udushya mu buyobozi bwabo bahawe ibihembo.
Aba abayobozi bahembwe bakab ari uko mu kazi kabo ka buri munsi ko kuyobora abaturage bahanze udushya bakoze mu midugudu yabo no kugera ku rwego rw’umurenge, aho barebaga ku bwitabire bw’abaturage mu nama, kurwanya imirire mibi mu baturage, abakoze neza uturima tw’igikoni duteyeho imboga n’ibindi.
Umukozi mu karere ka Kirehe ushinzwe imiyoborere myiza Mugabo Frank akaba avuga ko bahembye bakurikije udushya twagiye tugaragara mu midugudu y’abaturage aho yatanze urugero rw’abaturage bo muri kamwe mu tugari twa Musaza bahinze umurima w’ibigori uzajaya ubatangira ubwisungane mu kwivuza none kugeza ubu akagari kose katanze ubwisungane mu kwivuza babikesha umurima wabo bahinze w’ibigori.
Umuyobozi w’akarere ka Kirehe Murayire Protais akaba avuga ko iki gikorwa cyo guhemba abayobozi bagaragaje udushya avuga ko kijyanye n’igikorwa cy’imihigoy’uyu mwaka akaba asaba abayobozi bosse kurebera ku bakoze udushya bityo nabo bagahanga udushya twabo.
Ibihembo byatanzwe bikaba birimo amagare na certificates ku bitwaye neza mu guhimba udushya aho ibihembo byose bigera ku mafaranga Miliyoni eshanu nkuko umukozi ushinzwe imibereho myiza mu akerere yabitangaje.