Abakozi bakoreraga Komini zahujwe zikaba akarere ka Nyanza bazize jenoside bibutswe
Abakozi bakoreraga Komini zahujwe zikaba akarere ka Nyanza bazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bibutswe ku mugoroba wa tariki 15/06/2012.
Urutonde rw’agateganyo rwashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza ryerekanye ko abakozi 12 aribo bamaze kumenyekana ko bazize jenoside yo muri Mata 1994.

Abakozi b’akarere ka Nyanza bitegereza amazina y’abakozi bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi 1994
Urwo rutonde si ntakuka kuko rushobora kuziyongera nicyo gituma ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza bwasabye ko uwaba afite amakuru yabafasha kunoza urutonde rurimo kunozwa ubu rw’abazize jenoside bakoreraga komini zahujwe zikaba akarere ka Nyanza yo muri iki gihe.
Umuhango wo kwibibuka wakozwe abakozi b’akarere ka Nyanza bakora urugendo rutuje rw’amaguru rwavuye ahari icyicaro cy’akarere berekeza ku rwibutso rwa jenoside rwa Busasamana muri ako karere.
Abari muri urwo rugendo bashyize indabo kuri urwo rwibutso barangajwe imbere na Nkurunziza Francis umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu, imali n’iterambere mu karere ka Nyanza.
Nyuma y’urwo rugendo abarokotse jenoside muri iyo miryango, inshuti zabo zari zaje kubafata mu mugongo kimwe n’abakozi b’akarere ka Nyanza basubiye aho batangiriye urwo rugendo aba ari naho habera umuhango nyir’izina wo kubibuka no kubunamira.
Nyuma yo kumva ubuhamya bukomeye bujyanye n’uko jenoside yakorewe abatutsi bakoraga muri komini zahujwe zikaba akarere ka Nyanza.
Nkurunziza Francis umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu, imali n’iterambere mu karere ka Nyanza yihanganishihe ababuze ababo muri jenoside abasaba gukomeza kubazirikana ibihe byose. Ati: “ Abacu batuvuyemo tuzahora tubibuka kuko bagiye tukibakenye kandi bazira uko baremwe nta n’uruhare babigizemoâ€.
Uwamahoro Josette wari uhagarariye imiryango y’abakozi bakoreraga komini zahujwe zikaba akarere ka Nyanza yakomoje ku myitwarire y’umubyeyi we SebugaboJean Baptistenawe wibukwaga mu bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.
Mu mubabaro mwinshi n’agahinda yasubiyemo uko se umubyara yari inyangamugayo akabera n’abandi urigero rwiza. Yagize ati: “ Papa twibuka uyu munsi yaragwaga n’ukuri, akagira urukundo kandi agahora yisekeraâ€
Yashimiye by’umwihariko ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza bwateguye iyo gahunda yo kwibuka abari abakozi ba komini bishwe  muri jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.
Yavuze ko kubibuka byereka abacitse ku icumu rya jenoside bo mu miryango yabo ko niburabarikumwe nabo muri hagunda zose zigamije kubihanganisha babafata mu mugongo.
Hon. Nyirabega Euthalie intumwa ya Rubanda mu Nteko Nshingamategeko umutwe w’abadepite akaba ari nawe wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango mu ijambo rye yageneye abari aho yashimiye cyane ingabo zahoze ari iza FPR Nkotanyi ubutwari zagize mu kurokora abantu bakebaribasigaye ari ingerere. Yagize ati: “ Abakotse jenoside tubikesha ingabo zahoze ari iza FPR –Nkotanyiâ€.
Yasabye abari aho muri rusange gukomeza kurwanya jenoside kimwe n’abagifite ingengabitekerezo ya jenoside.
Komini zariho mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 zahujwe zikaba akarere ka Nyanza zirimo izahoze ari komini Ntyazo, Nyabisindu, Muyira na Nyabisindu nk’uko byavuzwe muri uwo muhango.
Â