Rwanda | Ngoma:FPR Inkotanyi yateguye amarushanwa y’ imikino mu gutegura isabukuru yayo
 Mu rwego rwo kwitegura isabukuru y’ imyaka 25 Umuryango FPR inkotanyi umaze uvutse mu tugari twose tugize imirenge 12 y’akarere ka Ngoma hari gukorwa amarushanwa mu mikino.
Abanyamuryango ba FPR inkotanyi, bagize utugali n’imirenge 14 igize akarere ka Ngoma bari mu marushanwa y’isiganwa ry’amagare, isiganwa ryamaguru n’umukino w’umupira w’amaguru, imikino yatangiye guhera muri Nyakanga 2012 akazageza muri Nzeri.
Rutagengwa J. Bosco umukozi w’akarere ushinzwe umuco na sport mu karere ka Ngoma, avuga ko aya marushanwa yateguwe ku rwego rw’Igihugu, mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 umuryango FPR inkotanyi umaze utangiye.
Aya marushanwa akazahera mu tugali tugize igihugu hakorwa ijonjora kurwego rw’umurenge ndetse no kurwego rw’intara, imikino yanyuma ikazabera mu mujyi waKigalimuri Nzeri 2012.
Avuga kandi ko abazitabira ayamarushanwa ari abanyamuryango ba FPR inkotanyi gusa. cyakora ngo abatari abanyamuryango  bemerewe gukurikira aya marushanwa n’abandi babyifuza.
Biteganijwe ko abazitabira aya marushanwa ari abari mu kigero cy’imyaka 18 kuzamura kumyaka yo hejuru kandi bari mubitsina byombi, abagabo n’abagore.
Rutagengwa avuga ko abagabo bazasiganwa ku magare ku burebure bwa kilometro 30,naho abagabo basiganwe kilometro 50 ku magare. Kuri buri rwego hazanjya hazamuka abantu 5 bambere kurwego rw’akarere.
Naho urwego rw’Intara hakazamuka 6 bambere mw’irushanwa ry’amagare no kwiruka n’amaguru.
Igishya muri aya marushanwa ni uko abazasiganwa kumagare bazakoresha amagare asanzwe. Abazabasha kugera kurwego rw’igihugu bakazasiganwa kumagare ibirometero 10 kuba gore naho abagabo bakazasiganwa ibirometero 21.
Uretse amarushanwa ngorora ngingo ,hateganijwe ko hazakorwa n’amarushanwa y’imbyino,indirimbo, imivugo no kwandika. Aya marushanwa akazitabirwa n’umunyamuryango wese utuye mu mudugudu n’akagali bigize akagere ka Ngoma kimwe n’ahandi hose mugihugu.