RWANDA | GISAGARA: UMURYANGO FPR/ INKOTANYI URATEGURA ISABUKURU Y’IMYAKA 25 UMAZE USHINZWE
Kuwa 22 Nyakanga 2012 ku biro by’Akarere ka Gisagara habereye inama y’umuryango FPR/ INKOTANYI mu rwego rwo gutegura isabukuru y’imyaka 25 umuryango umaze ushinzwe. Iyi nama yahuje komite nyobozi y’umuryango ku rwego rw’Akarere, abagize amatsinda ashinzwe gutegura isabukuru y’umuryango ku rwego rw’akarere, abaperezida b’umuryango n’abashinzwe imiyoborere myiza y’umuryango FPR ku rwego rw’umurenge.
Inama yize ku itegurwa ry’isabukuru y’myaka 25 umuryango FPR / INOTANYI umaze ushinzwe ikaba izaba ku itariki 15/12/2012, uruhare rw’abanyamuryango ba FPR mu ishyirwa mu bikorwa ry’umuhigo ugamije iterambere ry’abaturage ba’Akarere ka Gisagara wo mu mwaka wa 2012-2013 n’ibarura rusange ry’abaturage riteganyijwe gutangira kuwa 16 kugeza 30 Kanama 2013.
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara bwana KAREKEZI Léandre yatangaje ko mu rwego rwo gutegura iyi sabukuru hari gutegurwa imikino itandukanye izaba mu mirenge yose igize Akarere ka GISAGARA irimo umupira w’amaguru, gusiganwa ku magare no kwirukanka ku maguru byose bigamijje gusabanisha abaturage ngo bishimire ibyiza bamaze kugeraho. Yatangaje ko muri iki gihe hazabaho gukemura ibibazo by’baturage ku buryo budasanze aho abayobozi b’umuryango FPR bazafata umwanya wo kwibutsa abayobozi bo mu nzego bwite za Leta kugena igihe cyo kujya mu bice bitandukanye muri buri Kagari gukemura ibibazo by’abaturage. Yavuze ko hazabaho igikorwa cyo kuremera abatishoboye ahazorozwa imiryango itarorozwa kandi bigaragara ko ikiri munsi y’umurongo w’ubukene, bazakora imirimo itandukanye irimo nko gusanira amazu abatishoboye n’abapfakazi no kubaha impanozitandukanye zizakusanywa muri buri mudugudu n’abanyamuryango mu rwego rwo gufashanya. Yasabye abaturage bo muri Gisagara kuzitabira ibikorwa ari benshi na cyane ko hazajya habaho kurahiza abanyamuryago bashya bazaba babishaka.
Yagize ati “Ni byiza ko abaturage bazitabira ibi bikorwa biri muri uyu muhango kuko ni ibyabo kandi tunakeneye ko batubahafi maze tukabasha kwizihizanya uyu munsi wacuâ€
Igikorwa cyashojwe n’umupira w’amaguru wahuje komitenyobozi y’umuryango FPR INKOTANYI ku rwego rw’Akarere n’Umurenge wa NDORA; umukino ukaba wararangiye ari igitego kimwe kuri kimwe.