Rwanda | Nyamasheke: Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi baremeye abaturage batishoboye.
 Mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro imyiteguro y’isabukuru y’imyaka 25 umuryango FPR-Inkotanyi umaze ushinzwe wabaye kuri uyu wa 11/08/2012, abakozi b’akarere b’abanyamuryango b’umuryango FPR-Inkotanyi baremeye abaturage batishoboye babaha inka n’andi matungo magufi ndetse na matora mu rwego rwo kubafasha kuzamura imibereho yabo.
Imiryango igera kuri 29 yahawe inka, imiryango 5 ihabwa ihene, imiryango 4 ihabwa ingurube naho imiryango 20 ihabwa matora mu rwego rwo guca nyakatsi yo ku buriri.
Umuyobozi wungirije (Vice chairman) w’umuryango FPR-Inkotanyi mu karere ka Nyamasheke, Ntaganira Josué Michel yavuze ko kuremera abatishoboye ari gahunda yatangiye kandi ikaba izanakomeza mu mirenge yose igize akarere ka Nyamasheke.
Komiseri Depite Mwiza Esperance wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yavuze ko iyi sabukuru iganisha ku kubaka abanyarwanda akaba ariyo mpamvu habayeho kuremera abaturage batishoboye.
Komiseri Honorable Mwiza yavuze ko uku kuremera abaturage ari intangiriro bikaba bizakomeza kandi n’abatari abanyamuryango b’Umuryango FPR-Inkotanyi bakaba badasigara inyuma muri uku kuremerana.
Yaboneyeho kandi gushimira abaturage bari muri uwo muhango ubwitange bagaragaza muri gahunda yo kuremera abatishoboye ngo nabo babashe kuva mu byiciro barimo bazamuke batere imbere.
Abaturage b’akagari ka Gako ko mu Murenge wa Kagano nabo bahaye umuryango wa FPR-Inkotanyi impano igizwe n’inkongoro, igiseke ndetse n’umusaruro w’ibigori.