Rwanda | RUSIZI: IMYITEGURO Y’ISABUKURU Y’UMURYANGO WA FPR IRAKOMEJE
Gahunda y’ibikorwa by’imyiteguro y’isaburu y’Imyaka 25 umuryango FPR inkotanyi umaze ushinzwe, mu karere ka Rusizi yatangirijwe mu murenge wa Bugarama tariki ya 12/08/2012 aho byaranzwe no kuremera abatishoboye bahabwa amatungo magufi agizwe n’ihene 4, n’ingurube 1, nyuma yaho hanabaye amarushwanwa atandukaye y’umupira w’amaguru n’amasiganwa byose biganisha kukwitegura iyo sabukuru.
intumwa y’umuryango ku rwego rw’igihugu Honorable Munyakabera faustin  yavuze ko ishusho abonanye intangiriro y’iyi myiteguro mu karere ka Rusizi itanga icyizere ko uwo muhango uzagenda neza.
Iki gikorwa cyo gutangiza imyiteguro y’isabuku y’imyaka 25 umuryango wa FPR Inkotanyi umaze ushinzwe kiri gukorerwa hirya no hino mugihugu, uzaba ufite insanganyamatsiko igira iti ’’imiyoborere myiza, ubukungu n’agaciro k’abanyarwanda. aho mu murenge wa bugarama ari naho byatangirijwe ku rwego rw’akarere ka Rusizi imyiteguro yaranzwe n’amarushanwa yo gusiganwa ku maguru, gusiganwa ku magare ku bahungu n’abakobwa, indirimbo, ndetse n’amarushanwa mu mupira w’amaguru, hanabaho igikorwa cyo kuremera abatishoboye.
Intumwa y’umuryango ku rwego rw’igihugu Honorable Munyakabera Faustin yongeye gusaba abo banyamuryango gukomeza umurego bafite kugirango ibikorwa bizaranga uwo munsi bizabe bifatika kandi bitanga isura nziza haba kubanyarwanda no mumahanga.
yagarutse ku ishusho abonanye abanyamuryango bo muri ako karere agira n’ubutumwa abaha. Kuruhande rw’abanyamuryango ba FPR inkotanyi mu karere ka Rusizi batangaje ko bahagaze neza nkuko Nzeyimana oscar umuyobozi w’akarere ka Rusizi yabyivugiye kuko ngo nibo bagira uruhare runini muri gahunda zitandukanye z’umuryango zijyana n’ iterambere ry’igihugu.
Naho ku ruhande rw’abanyamuryango b’uwo murenge ngo ni ishema kuba imyiteguro y’isabukuru yatangiriye mu murenge wabo. ngo nkuko indi mirenge yaje kubigiraho nk’umurenge wabaye uwambere ku rwego rw’umuryango ngo kubw’ibyo bagiye kongera imbaraga mubyo bakora nkuko bitangazwa n’ umuyobozi w’umurenge wa Bugarama Gatera Egide
Twababwira ko mu mukino w’amaguru wahuje abakobwa bo mutugari twa ryankana na nyange warangiye ari igitego kimwe cya Ryankana ku busa bwa nyange nacyo cyabonetse kuri penaliti. ibi bikorwa byo kwitegura ndetse n’amarushanwa bikaba bizakomeza no muyindi mirenge isabukuru nyirizina ikazaba tariki 15.12.2012
 Â