Rwanda : Kirehe-Amarushanwa arakomeje mu myiteguro y’isabukuru ya FPR Inkotanyi
Kuri uyu wa 22 Kanama 2012 mu karere ka Kirehe, umuryango FPR Inkotanyi wakoresheje amarushanwa yo kwiruka no gusiganwa ku magare ku rwego rw’akarere mu gikorwa kimaze iminsi cyo kwitegura isabukuru y’imyaka 25 umuryango FPR inkotanyi umaze uvutse.
Gakuru Jean de Dieu ni umwe mu bakurikirana igikorwa cy’aya marushanwa akaba avuga ko bakoresheje amarushanwa yo gusiganwa ku maguru hamwe n’abatwara amagare, avuga ko aya marushanwa ahuje abavuye mu rwego rw’umurenge bakaba baje kurushanwa ku rwego rw’akarere, abazaba  abambere bakazagenerwa ibihembo,aya marushanwa akaba yarahuje abaturage baturutse mu mirenge yose igize akarere ka Kirehe, bakaba bavuga ko bungutse ibintu byinshi bitandukanye kuva baza muri aya marushsnwa kuko kuri bo babona ko ari umwanya wo guhura bagasabana ikindi kandi ni uko babonye urubuga rwo kugaragaza impano zabo bakaba bifuza ko byajya bikorwa byibura rimwe buri mwaka.
Abasiganwe ku magari mu birometero 42 uwa mbere akaba yarabaye Jean Paul wo mu murenge wa Gahara naho umukobwa wabaye uwa mbere ni Mukambonyinshuti Claudine utuye mumurenge wa Nasho, abasiganywe mu birometero 5 ni Hitimana Anastase wo mu murenge wa Kigina naho Uwimbabazi Verena niwe wabaye uwa mbere mu bakombwa basiganwe.
Aya marushanwa akaba yarateguwe n’umuryango FPR Inkotanyi aho uyu muryango uri gutegura isabukuru y’imyaka 25 umaze, uyu munsi mukuru ukaba uzaba ku itariki 15/12/2012.
 Â
Â