Rwanda | Huye: Ibikorwa byo kwitegura isabukuru y’imyaka 25 ya FPR bigeze kure mu Murenge wa Ngoma
Imikino n’imyidagaduro, kuremera abatishoboye no guca akarengane, ni bikubiye mu bikorwa by’ingenzi abanyamuryango ba FPR bo mu Murenge wa Ngoma biyemeje gukora mu rwego rwo kwitegura isabukuru y’imyaka 25 ya FPR. Iyi sabukuru izaba ku itariki ya 15/12/2012.
Sahundwa Pascal, umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu Murenge, avuga ko ku bijyanye n’imikino, habaye imikino y’umupira w’amaguru y’abagabo n’iy’abagore ku rwego rw’utugari none ubu ikaba iri hafi kurangira. Hateganyijwe ko nyuma hazakorwa ikipe y’Umurenge, ari yo izajya guhatana n’indi Mirenge mu minsi iri imbere.
Hanakozwe isiganwa ry’amagare ndetse n’amarushanwa y’imbyino n’imivugo ku rwego rw’umurenge. Abatsinze bazajya guhatana ku rwego rw’Akarere mu minsi iri imbere.
Ku bijyanye no kuremera abatishoboye, umurenge wiyemeje kuzarihira amafaranga y’ubwinshingizi mu kwivuza abakene bagera ku 150. Kugeza ubu, abakozi bo mu kigo cya Labophar biyemeje kuzarihira abagera kuri 50, umudugudu wa Taba na wo wiyemeza kuzarihira 20. Abasigaye 80 na bo ngo ntibizagera ku munsi w’isabukuru batarabona ubwishingizi bemerewe.
Hanashyizweho amatsinda y’abantu bashinzwe guca akarengane na ruswa. Aba bantu bazajya bareba abafite ibibazo bitarakemurwa babakorere ubuvugizi. Sahundwa ati “icyo dushaka ni uko abantu bose bazajya mu birori bya yubile bishimye, nta winubira ubuyobozi. Turi gutegura uriya munsi neza ku buryo uzaba uw’ibirori, imikino n’imyidagaduro bizawuranga bikazashimisha abatuye Ngomaâ€.