Rwanda : Aho FPR igeze amateka arahinduka-Abanyamuryango ba FPR i Rubona
Urubyiruko rw’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Murenge wa Rubona mu Karere ka Rwamagana ruravuga ko muri iki gihe umuryango wabo FPR Inkotanyi witegura kwizihiza yubile y’imyaka 25, abanyamuryango bose bakwiye gukomeza kugaragaza impinduka nziza FPR yateganyirije Abanyarwanda.
Mu nama yahuje aba banyamuryango ba FPR Inkotanyi banahuriye no ku murimo wo gutwara abagenzi ku mapikipiki mu Murenge wa Rubona, bishimiye ko kuva FPR Inkotanyi yagera mu Rwanda, impinduka nziza zakomeje kwigaragaza mu nzego zose z’ubuzima.
Aba banyamuryango batanga ingero bavuga ko ku butegetsi buyobowe na FPR Inkotanyi ari bwo Abanyarwanda bose bavuye mu miturire mibi ya Nyakatsi bakazamura amabati, ababishaka bose bakajya mu mashuri hashingiwe ku bushobozi atari iringaniza, ndetse benshi bakagira umudendezo wo kwivuza uko barwaye bishingiwe n’abaturage bagenzi babo.
Umwe muri aba bamotari agira ati “Twese ntawe utabona ibyiza FPR yagejeje mu gihugu, dore ko kuva yafata ubutegetsi ari nabwo iby’ibanze nko kwambara byabaye ibya twese.â€
Aba bamotari b’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi i Rubona barasaba abanyamuryango bagenzi babo aho bari hose mu gihugu no mu mahanga gukomeza umugambi, bakagira umuhate mu gukora ibikorwa byiza, impinduka nziza za FPR zigakomeza kwigaragaza hose.
Aba banyamuryango ba FPR kandi biyemeje gukomeza kwigisha abandi Banyarwanda mu byiciro byose, cyane cyane abo bahurira mu kazi kabo ka buri munsi kwitabira ingamba nziza za FPR Inkotanyi, ndetse bakaba n’abanyamuryango benshi kandi beza ba FPR inkotanyi.