Rwanda : I Rubona ya Rwamagana baravuga ko FPR ari igisubizo Imana yahaye Abanyarwanda mu bibazo by’iki gihe
Abanyamuryango ba FPR mu Murenge wa Rubona muri Rwamagana baravuga ko bifitemo ubushake n’ubushobozi bwo gukemura ibibazo byose byabangamira imibereho myiza kuko bigiye kuri FPR kuba igisubizo cy’ibibazo abantu bahura nabyo.
Muri uru rugamba, aba banyamuryango ba FPR batangiye abaturage b’abakene 30 amafaranga ibihumbi 90 y’ubwisungane mu kwivuza Mituweli. Rwabilinda Aloys ukuriye ihuriro ry’abamotari ryitwa SYTRAMORWA ryafatanyije n’abamotari b’i Rubona avuga ko abamotari b’abanyamuryango ba FPR bamusabye ko yabasabira ubuyobozi bw’Umurenge bagafatanya gushakira abawutuye ibisubizo by’ibibazo bafite.
Umukuru w’abamotari b’abanyamuryango ba FPR ashyikiriza Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Rubona amafaranga azishyurira abatishoboye Mituweli
Ubuyobozi bw’Umurenge ngo bwaberetse bimwe mu bibazo bibangamiye abaturage batishoboye, aba banyamuryango ba FPR b’abamotari bahitamo gufasha abantu kwivuza kuko umaze kugira ubuzima abasha no gukora akagera ku bindi byose.
Urubyiruko rw’abanyamuryango ba FPR b’i Rubona ruravuga ko kuva FPR yashingwa yagiye iharanira gukemura ibibazo by’ingutu by’icyo gihe, kandi byose ikabigeraho.
Aba b’i Rubona nabo bati “Uburyo bw’imitekerereze n’imikorere mishya FPR yatwigishije butwereka rwose ko FPR ari igisubizo Imana yageneye u Rwanda ngo ifashe u Rwanda n’abana barwo gukemura ibibazo byari bitwugarije.â€
Aba banyamuryango ba FPR baravuga ko imitekerereze n’imikorere mishya FPR yabatoje bashaka kuyigira iyabo, ikazabafasha kwiteza imbere kandi bagaharanira gufasha abandi banyamuryango n’Abanyarwanda bose kwivana mu bibazo, bose bafatanyije.
Â