Rwanda | Rwebeya: Abagize inteko rusange ya FPR barashishikarizwa gukunda umurimo
Abagize inteko rusange y’umuryango FPR Inkotanyi mu kagali ka Rwebeya, umurenge wa Cyuve ho mu karere ka Musanze, barashishikarizwa kurushaho gukunda umurimo kuko igihugu kizatezwa imbere n’amaboko y’abagituye.
Ibi bikaba ari ibyagarutsweho kuri iki cyumweru tariki 16/09/2012 na Bizimana Christophe, umuyobozi w’umuryango FPR inkotanyi ku rwego rw’umurenge wa Cyuve, ubwo hategurwaga isabukuru y’imyaka 25 y’uyu muryango mu kagali ka Rwebeya umurenge wa Cyuve akarere ka Musanze.
Uyu muyobozi yagize ati: “U Rwanda ruzazamurwa n’amaboko y’abana barwo, ibyo binavuze ko wowe ubwawe uzazamurwa n’imirimo yawe. Tugire umurongo ngenderwaho uhamye mubyo dukora byose”.
Abanyamuryango b’umuryango FPR Inkotanyi muri aka kagali bakaba bishimira ibikorwa bitandukanye bavuga ko bagejejweho n’uyu muryango, aho babashije kuva muri nyakatsi, bakabasha korozwa amatungo, ndetse bakanaba kuri ubu bazi kwizigamira.
Umuyobozi w’umuryango FPR Inkotanyi mu kagali ka Rwebeya Niyonzima Faustin, yashimangiye ko umuryango FPR Inkotanyi wageje kuri byinshi abatuye aka kagali, nk’ubuvuzi kuri bose, amashuri, imihanda, anaboneraho gusaba abanyamuryango gukurikiza gahunda za Leta.
Avuga ko kuri ubu muri aka kagali ikibazo cy’ubuzererezi cyacitse, abaturage bose bakaba bitabira gahunda y’ubwisungane mu buzima, ndetse abantu babashije gutuzwa mu mazu ajyanye n’igihe.
Muri iyi nteko kandi, hibukijwe amateka y’umuryango FPR Inkotanyi kuva yagira igitekerezo cyo kubohora u Rwanda kugeza ubu.





