Rwanda : FPR yatumye bahindura imitekerereze ibaha inyota yo kwiteza imbere no kwihesha agaciro
Abanyamuryango ba FPR –Inkotanyi mu Bugesera bari babukereye
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu karere ka Bugesera baravuga ko imyaka 25 umuryango FPR- Inkotanyi umaze uvutse, bishimira ko muri iyo myaka umaze watumye bahindura imitekerereze y’Umunyarwanda bigatuma ahora afite inyota yo kwiteza imbere no kwihesha agaciro.
Ibyo abanyamuryango bakaba barabitangaje ku 23/7/2012, ubwo bari mu mikino yageze ku rwego rw’akarere ka Bugesera itegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 umuryango FPR- Inkotanyi umaze uvutse.
Ndashimye Emmanuel umwe mu banyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu karere ka Bugesera avuga ko hari byinshi Umuryango FPR-Inkotanyi wagezeho, kandi byishimirwa n’abanyamuryango, iby’ingenzi akaba ari uko imitekerereze y’umunyarwanda yahindutse, kuri ubu akaba ahora ashaka kwiteza imbere no kwikemurira ibibazo.
Chairman w’umuryango FPR-Inkotanyi mu karere ka Bugesera Rwagaju Louis yagize ati “imikino yo ku rushanwa n’ibindi byakozwe ari uburyo bwo kwishimira intambwe iratuye abanyamuryango bateye bava mu bukene bagana ku bukire, ariko na none ni uburyo bwo gufata ingamba mu gukomeza iyo nzira igana imbereâ€.
Mu mikino y’umupira w’amaguru wahuje umurenge wa Nyamta n’uwa Ruhuha, Umurenge wa Nyamata ni wo wegukanye insinzi, maze uhabwa igikombe ariko ukazajya no ku rushanwa ku rwego rw’intara y’iburasirazuba mu ntangiriro z’ukwezi gutaha.
Uretse umukino w’umupira w’amaguru wabaye, hanabayeho gusiganwa ku magare, gusiganwa ku maguru, ku rushanwa mu nganzo z’indirimbo n’imivugo, byagiye bihuza imirenge biturutse mu tugari. Hanagiye habaho gahunda zo korozanya amatungo abaturage batishoboye.
 Â