Subscribe by rss
    Thursday 21 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Tue, Oct 16th, 2012
    Imitwe ya politiki | By grace

    Rwanda | Ngoma: Abaturage barashima gahunda umuryango wa FPR Inkotanyi ufite yo gufasha abatishoboye

    nyamashekedist

    Abaturage batuye akagali ka Sakara mu murenge wa Murama,barashima ibyiza umuryango wa FPR Inkotanyi ugenda ubagezaho na gahunda nziza ufitiye abanyarwanda zirimo izo kuvana abatishoboye mu bukene.

     

    Ibi abaturage biganjemo abanyamuryango ba FPR Inkotanyi  mu kagali ka Sakara babitangaje kuri uyu wa 14/10/2012, mu gikorwa cyo kuremera abatishoboboye bafashwa cyateguwe n’umuryango FPR inkotanyi.

     

    Aba baturage bemeza ko gahunda umuryango FPR Inkotanyi ugenda ugeza ku baturarwanda zisobanutse kandi ko zigamije guteza imbere umuturage ndetse bakishimira ko ubu umunyarwanda afite agaciro gakomeye mu gihugu ndetse no hanze yacyo.

     

    Muri iki gikorwa cyo kuremera abatishoboye bo mu murenge wa Sakara ,abaturage  batatu batishoboye bahawe inka na bagenzi babo mu rwego rwo kubafasha binyuze muri gahunda yateguwe na FPR Inkotanyi.

     

    Mukanoheri Consolee  umwe mubagabiwe inka yavuze ko ibyo abona umuryango atabona icyo avuga kuko bimurenga akumva abuze aho ahera.

     

    Yagize ati”FPR Inkotanyi yadukuye ahakomeye iduha ijambo twe abaturage,idukura mubujiji,ubukene butwugarije yewe rwose sinigeze mbona umuryango nkuyu ndetse n’ imiyoborere nk’iyi yita kubakene.Kagame wacu arakaramba .”

     

    Uwari uhagarariye umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murama muri iki gikorwa,Ruboneza Jean Damascene  yavuze ko umuryango wa FPR Inkotanyi utazahwema gushaka icyateza imbere abaturage,kandi ko Nyakubahwa Perezida wa Republika n’umuryango ayoboye abakunda.

     

    Vice chairman w’umuryango wa FPR  Inkotanyi mu murenge wa Murama yavuze ko umunyarwanda agomba kwihesha agaciro no gukunda igihugu na mugenzi we,no guharanira kurwanya icyabangamira mugenzi we.

     

    Kuremera abatishoboye  biri gukorerwa hirya no hino mu gihugu, mu mirenge no mutugali turimo n’utwo mu murenge wa Murama, mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 umuryango FPR umaze uvutse.Mu kagali ka Sakara hatanzwe inka eshatu muri iki gikrwa.

     

     

     

    Related News
    Tweet

    Rwandan Youth should be ready for ‘Countless’ Opportunities -Kagame

    Rwandan Presidential Aspirant who sought Ghosts’ approval

    Davos-Suisse: Kagame partipe au 44e Forum économique mondial annuel

    Ex-PM Twagiramungu is special guest of Tanzanian President Kikwete

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Rwanda Bypasses Uganda for its own Standard Gauge Railway Line
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED