Huye: Abanyamuryango ba FPR bo muri IRST baremeye abatishoboye
Ku wa 30 Ukwakira, 2012 Abanyamuryango ba FPR bakorera mu kigo cy’ubushakashatsi mu by’ubuhanga n’ikoranabuhanga, IRST, batanze matela 20 zigenewe abaturage b’ahitwa i Mpare ho mu Murenge wa Tumba, bagamije kubafasha kurara heza.
Muri rusange, abahawe matela ni abapfakazi ba jenoside ndetse n’abandi bantu bakuwe muri nyakatsi batishoboye. Aba batishoboye kandi ni abubakiwe mu gihe cyashize, none banahawe matela kugira ngo babashe kurara heza.
Uwiteguye Mediatrice Umuyobozi wa FPR muri IRST, avuga ko kuba bari kwitegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 umuryango FPR umaze ushinzwe ari yo mpamvu batekereje kuremera aba batishoboye.
Yagize ati “umuryango wa FPR inkotanyi watangiye ibikorwa byo kwitegura imyaka 25 umaze uvutse. Natwe nk’abanyamuryango baba muri IRST, twatangiye imyiteguro kugira ngo natwe tugaragaze uruhare rwacu nk’abanyamuryango.Tureba ikintu twakora, duhitamo guha matela abaturage bo mu Kagari ka Mpare hagamijwe guteza imbere imibereho myiza n’isuku”.
Ibikorwa byabo byo kuremera abatishoboye kandi ngo ntibirangiriye ku gutanga matela i Mpare, cyane ko hakiri ukwezi kwa 11 kose mbere y’uko ukwa 12 kuzizihizwamo yubile kugera. Uwiteguye akomeza agira ati “turacyari mu kwezi kwa 10. Dufite gahunda yo gukomeza guteza imbere abaturage, ku buryo twajya gufasha no mu yindi mirege bishobotse.”
Ngo kuba abanyamuryango ba FPR bariyemeje gukora ibikorwa byo kuremera abatishoboye, mu rwego rwo kwitegura kwizihiza yubile y’imyaka 25 iri shyaka rimaze rishinzwe, si bishyashya. Ngo bene ibi bikorwa bisanzwe muri gahunda za FPR.
Kayiranga Muzuka Eugene, umuyobozi w’Akarere ka Huye ati “Intego nyamukuru ya FPR kuva yashingwa ni ukurengera Abanyarwanda, haba kubafasha kwiteza imbere mu bukungu ndetse no gutuma bagira imibereho myiza. Izi gahunda zo kuremera abatishoboye muri iki gihe, ni izo kubafasha kugira ngo bakomeze imibereho myiza, cyane ko hari abatishoboye”.
Na none kandi, ngo uretse kuremera abatishoboye byatekerejwe n’abanyamuryango ba FPR, gukora ibikorwa bifitiye akamaro abaturage bisanzwe muri gahunda z’iki kigo. Aha Dr Jean Baptiste Nduwayezu, umuyobozi mukuru wa IRST atanga urugero rw’uko bashyize amatara ku muhanda ugana i Mpare.
Aho IRST yashyize amatara ni mu ishyamba ry’iki kigo, aho abantu banyuraga maze bakamburwa n’abajura bitewe n’uko hakikijwe n’ishyamba. Kandi ngo kuva aho bashyiriyeho aya matara, urugomo rwaragabanutse.
Tugarutse ku bijyanye n’ibikorwa by’abanyamuryango ba FPR mu Karere ka Huye, muri iki gihe bitegura isabukuru y’imyaka 25 iri shyaka rimaze rishinzwe, ngo ibimaze gukorwa ni byo byinshi. Abaturage bahawe inka, abatishoboye bubakiwe amazu ndetse banahabwa amatungo magufiya. Urubyiruko na rwo rwakoze amarushanwa mu mikino inyuranye harimo kwiruka ku maguru, gusiganwa ku magare, …





