Rwanda | Nyamagabe: Amarushanwa yo kwitegura kwizihiza isabukuru ya FPR-Inkotanyi yasojwe.
Kuri iki cyumweru tariki ya 04/11/2012, amarushanwa yakorwaga mu rwego rwo kwitegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 umuryango FPR-Inkotanyi umaze ushinzwe no kwishimira ibyo umaze kugeza ku banyarwanda yashojwe ku mugaragaro mu karere ka Nyamagabe.
Aya marushanwa yakozwe mu byiciro bitandukanye harimo umupira w’amaguru, umupira w’intoki (volleyball), gusiganwa ku maguru no ku magare, guhimba imivugo, indirimbo, imbyino, ndetse no kwandika, ibi byose bikaba byibandaga ku bikorwa uyu muryango umaze kugeraho.
Mu mupira w’amaguru haba mu bakobwa n’abahungu umurenge wa Gasaka uherereyemo umugi wa Nyamagabe niwo wegukanye ibikombe utsinze uwa Uwinkingi nawo mu bakobwa n’abahungu ukaba waje ku mwanya wa kabiri.
Mu mukino w’intoki, umurenge wa Musange wegukanye insinzi utsinze uwa Uwinkingi mu bahungu, naho mu bakobwa uwa Tare utsinda uwa Kaduha.
Mu marushanwa y’indirimbo, imivugo n’imbyino hagiye hahembwa batatu ba mbere bitwaye neza, naho mu nyandiko hakaba haritabiriye babiri gusa bakaba bahembwe bose.
Umuyobozi w’umuryango FPR-Inkotanyi mu karere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert yashimiye abantu bose bitabiriye amarushanwa ngo kuko bagaragaje ubushake ndetse no kuba basobanukiwe n’umurongo uyu muryango urimo, ariko ko byari ngombwa ko havamo abarusha abandi.
Abagiye bitwara neza kurusha abandi n’ubwo bahembwe ku rwego rw’akarere bazakomeza amarushanwa ku rwego rw’intara, bakaba basabwe kuzitwara neza ngo bazagere no ku rwego rw’igihugu.
Abaturage bitabiriye aya marushanwa batangaza ko bamaze kugera kuri byinshi bakesha umuryango FPR-Inkotanyi harimo nk’uburinganire bw’ibitsina byombi, gahunda ya girinka, gucyura impunzi, ubwisungane mu kwivuza, uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 n’ibindi bitandukanye.
Umuyobozi w’umuryango FPR-Inkotanyi mu karere ka Nyamagabe avuga ko bafite byinshi byo kwishimira harimo nko kuba bararwanyije inzara, imirire mibi, kuremera abatishoboye n’ibindi bitandukanye biganisha ku iterambere ry’abanyarwanda, bityo bakaba ariyo mpamvu baterana bakishima.
Yakomeje asaba abanyamuryango gukomeza gushyiramo imbaraga kugira ngo ibyo bagezeho babikube inshuro nyinshi, bityo bazarusheho kwishima ubwo bazaba bizihiza isabukuru mu gihe gitaha.






