Subscribe by rss
    Tuesday 19 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Mon, Dec 3rd, 2012
    Imitwe ya politiki | By gahiji

    Muhanga: Bemeza ko FPR itagamije kujya ku butegetsi gusa ahubwo kuzamura u Rwanda

    Bemeza ko FPR itagamije kujya ku butegetsi gusa ahubwo kuzamura u Rwanda

    Mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 umuryango wa FPR inkotanyi umaze ushinzwe, tariki 01/12/2012 mu karere ka Muhanga bagaragaje ko uyu muryango utagiye ku butegetsi guharanira ingoma ahubwo ngo waje ushakira abanyarwanda iterambere.

    Umuyobozi w’umuryango mu karere ka Muhanga madamu Yvonne Mutakwasuku akaba ari nawe muyobozi w’aka karere, avuga ko mu myaka 18, uyu  muryango uyoboye igihugu kuri ubu aka karere kamaze kugera ku itembere ku buryo bugaragara by’umwihariko abaturage bo hasi bafite ubushobozi buke ngo bitaweho.

    Bemeza ko FPR itagamije kujya ku butegetsi gusa ahubwo kuzamura u Rwanda2

    Avuga ko habaye gufasha aba baturage mu kububakira, kubagezaho amazi meza, amashanyarazi cyera yarabonaga umugabo agasiba undi, akomeza avuga ko muri aka karere hubatswe imuhanda ndetse n’indi irahangwa mu rwego rwo kugeza iterambere ku muturage.

    Hari gahunda zikomeye kandi ngo zaje ku butegetsi bw’uyu muryango, nk’ubwisungane mu kwivuza “mutuelle de santé”, amashuri y’uburezi bw’ibanze yegereye abanyarwanda. Ibi akaba ari ikigaragaza ko uyu muryango waje wihaye ingamba zo kuzamura umuryango nyarwanda ntawuhejwe inyuma nk’uko byagendaga mu myaka yatambutse.

    Muri iki gihe cyo kwitegura isabukuru y’uyu muryango, muri aka karere abanyamuryango ba FPR bagiye bafasha abanyarwanda b’ingeri zinyuranye cyane cyane abatishoboye, aho bubakiye bamwe muri abo.

    Abagore nabo baba mu muryango wa FPR mu karere ka Muhanga bakaba barashimiye uyu muryango bawuha inka kuko ngo wabakuye mu icuraburindi bari bamazemo imyaka myinshi.

    Muri iki gikorwa kandi abanyamuryango bamwe bibumbiye mu rugaga rw’abikorera bafashije bagenzi babo mu gukomeza kwizamura hanahembwa amakipe y’umupira w’amaguru y’abakobwa n’abahungu yatsinze mu marushanwa yateganyijwe mu rwego rwo kwizihiza imyaka 25 y’Umuryango, n’abandi batsinze mumbyino, imivugo, indirimbo gusiganwa ku magare no ku maguru.

    Kuri ubu mu karere ka Muhanga abanyamuryango ba FPR inkotanyi ni 85% by’abatuye akarere kose.

     

     

     

    Related News
    Tweet

    Rwandan Youth should be ready for ‘Countless’ Opportunities -Kagame

    Rwandan Presidential Aspirant who sought Ghosts’ approval

    Davos-Suisse: Kagame partipe au 44e Forum économique mondial annuel

    Ex-PM Twagiramungu is special guest of Tanzanian President Kikwete

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Rwanda Bypasses Uganda for its own Standard Gauge Railway Line
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED