Rwanda | Ruhango: kurangiza kaminuza kwe abikesha imiyoborere myiza ya FPR
Jean Marie Vianney arangije kwiga muri SFB abikesha imiyoborere myiza ya FPR
Twahirwa Jean Marie Vienne atuye mu murenge wa Ruhango akarere ka Ruhango, arangije kwiga muri kaminuza y’imari n’icungamutungo “SFB” Gikondo, avuga ko kubwe ntacyo yari kwigezaho iyo bitaza kuba imiyoborere myiza y’umuryango wa FPR-Inkotanyi.
Jean Marie avuga ko arangije kwiga icyiciro cya kaminuza mu buryo nawe atazi uburyo bigenze, ngo kuko yatangiye kwiga amashuri abanza yiyumvamo ko ataziga kuko iwabo bari abakene kandi nta muyobozi n’umwe baziranye.
Agira ati “njye natangiye kwiga nzi ko ikibuga ari nka cya kindi, ndangiza amashuri abanza nzi ko kwiga kwanjye birangiye. Ngiye kumva numva ngo nahamagawe ngiye kwiga amashuri yisumbuye birantangaza”
Twahirwa yabonye bamuhamagaye kwiga amashuri yisumbuye yumva ari uburyo bwo kumwoshyoshya ariko abona arayarangije ndetse banamuhamagara kwiga kaminuza akaba arangije mu ishami ry’umucangamutungo muri SFB.
Ibi byose byabaye ibyishimo kuri uyu musore, kuko ngo mu buzima bwe yari azi ko nta mukene ugomba kwiga. Ariko ngo aho FPR yaziye nta muntu utarize nudafite ubushobozi ngo igutera ingabo mu bitugu ikakuzamura mu buryo butigeze bubaho.
Uyu musore kimwe n’abandi banyarwanda batandukanye, bagaragaje ibyo FPR yabagejejeho mu gihe uyu muryango urimo kwitegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 umaze ushinzwe.






