Subscribe by rss
    Saturday 23 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Thu, Dec 6th, 2012
    Imitwe ya politiki / Latestnews | By claudine

    Rwanda | Gakenke: Iterambere bagezeho barikesha umutekano wazanywe na FPR

    Gakenke Iterambere

    Abayobozi b’Umuryango wa FPR n’Urugaga rw’abikorera basura stand z’imurikabikorwa. (Photo: N. Leonard)

     Abitabiriye imurikabikorwa rya FPR mu Karere ka Gakenke, kuri uyu wa kabiri tariki 04/12/2012, batangaza ko ibikorwa by’iterambere bagezeho babikesha umutekano wazanwe n’umuryango wa FPR Inkotanyi.

    Basobanura ko nta kintu barikugeraho iyo baba badafite umutekano usesuye kuko umutekano ari ipfundo ry’iterambere.

    Iryo murikabikorwa ryitabiriwe n’amakoperative akora imirimo y’ubuhinzi, abikorera ku giti cyabo batunganya inzoga n’imitobe ndetse n’ibigo by’imari iciriritse.

    Abamurikaga ibikorwa by’iterambere byagezweho n’amakoperative y’ubuhinzi bavuga ko ubuyobozi bwa FPR bwateje imbere abahinzi, bubakangurira guhuza ubutaka no gukora ubuhinzi bwa kijyambere.

    Bashimangira ko mbere bahingaga ibijumba, amateke n’imyumbati bivangavanze ntibabone umusaruro mwiza none ngo basigaye babona umusaruro uhagije bakanasagurira isoko, bakabasha kwishyura mitiweli no gukemura ibibazo byo murugo.

    Umwe mu bikorera witwa Twahirwa Alexis avuga ko FPR yashyize imbaraga mu kongera ubumenyi  mu baturage,  bihindura imibereho y’abaturage bo hasi. Ku ruhande rwe, asobanura ko  byatumye ava mu nzu nto y’ibirere none ageze ku nzu nziza n’imodoka ebyiri, imodoka yo gutemberamo no gukoresha mu mirimo y’ubucuruzi n’ubworozi bw’inkoko.

    Abagore  bitabiriye imurikabikorwa batangarije Kigali today ko  ubuyobozi bwa FPR bwabahaye ijambo, butuma yiga ndetse anatinyuka  kwihangira imirimo imufasha  kwiteza imbere.

    Marithe Mukamutara avuga ko nyuma yo kumva inama z’ubuyobozi bwa FPR zishishikariza abantu cyane cyane abagore  kwihangira akazi,  yatangiriye ku bihumbi 200 akorera mu nzu y’ubukode maze ashinga resitora ariko ngo amaze kuzuza “hoteli”  azakoreramo mu Mujyi wa Gakenke.

     

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED