Umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi ntagomba kuba umunyamushiha-Dr.Harebamungu
Umunyamabanga wa leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’uburezi, atangaza ko umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi akwiye kurangwa n’ibikorwa byiza byivugira bikurura n’abandi nabo bakaba abanyamuryango.
Tariki ya 08/12/2012 mu karere ka Burera ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 25 umuryango FPR-Inkotanyi umaze uvutse, Dr Harebamungu Mathias yasabye abanyamuryango ba FPR -Inkotanyi bo muri ako karere kutarangwa n’umushiha.
Yagize ati “…umunyamuryango ntagomba kuba umunyamushiha. Umunyamuryango agomba kugira ikiyengera kireshya kandi kikazana na wawundi utari umunyamuryango….â€
Akomeza agira ati “…wa wundi ugomba kwegera ntuzamushwaratute ariko uzamushimashime mu bikorwa byivugira, mu bitekerezo. Uzamukirigite azamwenyura, uzamwagaze azakugana.â€
Yongera ho avuga ko umunyamuryango wa FPR –Inkotanyi atagomba kubona mugenzi we utari umunyamuryango “nk’icyashaâ€. Ahubwo akwiye kumwegera n’iyo yaba afite “icyasha cyangwa umwanda akamwozaâ€.
Dr Harebamungu avuga ko kuri ubu nta munyarwanda wagoswe n’ubujiji ukibaho muri FPR-Inkotanyi kuko abana bageze mu gihe cyo kwiga bigira ubuntu mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 12 nk’uko abisobanura.
Akomeza avuga ko kandi muri FPR-Inkotanyi nta munyarwanda ukicwa n’urw’ikirago kubera ko yabagejeje ho gahunda y’ubwisungane mukwivuza (Mituelle de Santé) aho bivuza ku mafaranga make.
Yongera ho ko mu byiza byinshi FPR-Inkotanyi imaze kugeza kubanyarwanda harimo n’umutekano. Aho buri wese aryama agasinzira, agatembera nta nkomyi. Uwo mutekano wose ni abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bawugize mo uruhare. Ibyo byiza byose abanyamuryango bagomba kubisigasira Dr Harebamungu nk’uko abivuga.
Mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 umuryango FPR-Inkotanyi umaze uvutse, mu karere ka Burera, hagaragajwe ko muri ako karere abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bamaze kugera kuri 97%.
Ngo kuba bangana gutyo bifite ishingiro kuko mu ntambara yo kubohoza u Rwanda yo mu 1990 abanyaburera bakiriye neza ingabo zahoze ari iza FPR-Inkotanyi maze bituma kubohora igihugu byihuta.