Burera: Barishimira ko FPR-Inkotanyi yashinze imizi mu karere kabo
Abaturage bo mu karere ka Burera batangaza ko bishimira kuba umuryango wa FPR-Inkotanyi warashinze imizi mu karere kabo maze ukabahesha agaciro akarere kabo kagakataza mu iterambere.
Tariki ya 08/12/2012 mu karere ka Burera ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 25 umuryango FPR-Inkotanyi umaze uvutse, Sembagare Samuel umuyobozi w’ako karere yavuze ko abanyaburera bishimira uwo muryango.
Muri ako karere abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bageze kuri 97%. Ngo Abatarawujyamo ni abakiri abana. Naho abakuze bose bari mu muryango kuko bazi agaciro wabahaye maze iterambere mu karere kabo rikihuta nk’uko Sembagare abihamya.
Agira ati “Burera mu by’ukuri umuryango wa FPR, umuryango wacu washinze imizi, imizi ifite amazi, ivoma amazi kuri za ntego z’umuryango”.
Akomeza avuga ko bashimira umuryango wa FPR-Inkotanyi kubera ko akarere ka Burera gakataje mu iterambere kuburyo n’abanyamahanga bahagera bagashima kandi bakanyurwa.
Muri uwo muhango hagaragajwe ko kuba FPR-Inkotanyi yarashinze imizi mu karere ka Burera bifite ishingiro kuko mu ntambara yo kubohoza u Rwanda yo mu 1990 abanyaburera bakiriye neza ingabo zahoze ari iza FPR-Inkotanyi maze bituma kubohora igihugu byihuta.
Dr Harebamungu Mathias, umunyamabanga wa leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’uburez, wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango, yasabye abanyaburera gusigasira ibyo byiza byose FPR yabagejeje ho.
Agira ati “…dusubize amaso inyuma, turebe aho tugeze none, turebe ibyo tumaze kugeraho tubikesha FPR-Inkotanyi. Ariko nanone ni no kuvuga ngo nibitubere ikiraro kidakuka kugira ngo tuvuge ngo icyatumye FPR ivuka, ibyo tumaze kugera ho n’ejo hazaza tugomba kubyubakira ho.”
Akomeza avuga ko FPR-Inkotanyi yavutse kugira ngo isubize umunyarwanda agaciro, maze aho ari hose yumve ko igihugu ari icye, yoye kuba insina ngufi. Maze amahanga akabona ko abanyarwanda bashobora kwiyubakira igihugu bihesha agaciro mu bumwe, muri demokarasi, no mu majyambere.
Bimwe mu byo abanyaburera bishimira FPR-Inkotanyi yabagejeje ho harimo uburezi bw’ibanze bw’myaka 12 bwatumye abana bose bagana ishuri kandi mbere bitarigeze bibaho muri ako karere.
Bishimira kandi kuba baregerejwe amavuriro, gahunda ya Gira Inka Munyarwanda, kugezwa ho amashanyarazi, imihanda myiza, kuremera abatishoboye, kwegerezwa ibigo by’imari nka SACCO n’ibindi.
Mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 umuryango FPR-Inkotanyi umaze uvutse, mu karere ka Burera, hafashwe umunota wo kwibuka Nyakwigendera madamu Inyumba Aloisea wari Minisitiri w’Iterambere ry’Umuryango akaba yari n’umwe mu bagize Komite nyobozi y’umuryango wa FPR-Inkotanyi. Yitabye Imana tariki ya 06/12/2012 azize indwara.







