Subscribe by rss
    Wednesday 03 March, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Mon, Dec 10th, 2012
    Imitwe ya politiki | By gahiji

    Nyanza: FPR Inkotanyi yizihije isabukuru y’ imyaka 25 imaze ibayeho

    Kuri iki cyumweru tariki 9/12/2012 mu birori byabereye  kuri stade y’akarere ka Nyanza umuryango wa FPR Inkotanyi wizihije isabukuru y’imyaka 25 umaze ubayeho.

    FPR Inkotanyi yizihije isabukuru y’ imyaka 25 imaze ibayeho

    Abayobozi batandukanye bitabiriye ibirori by’isabukuru ya FPR inkotanyi mu karere ka Nyanza

    Ibyo birori byaranzwe n’akararasi k’abantu banyuranye barimo ibigo by’imali n’amabanki, abikorera n’ibigo bya leta bashimiraga ibyo umuryango wa FPR inkotanyi umaze kugeraho mu myaka 25 ishize.

    Ubwo hizihizwaga iyo sabukuru hakozwe ibikorwa byinshi bitandukanye birimo gutanga ubuhamya bw’ibyo abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bishimira, kumurika ibikorwa byagezweho birimo iterambere mu buhinzi n’ubworozi, kwibumbira mu makoperative n’ibindi byinshi.

    Abafashe amagambo kuri uwo munsi w’isabukuru ya FPR inkotanyi bishimiye ibigwi byawo bifashishije indirimbo n’imivugo byabasusurutsaga.

    FPR Inkotanyi yizihije isabukuru y’ imyaka 25 imaze ibayeho2

    Akarasisi kakozwe bagaragaza bimwe mu byo bagezeho bishimira

    Usibye ibikorwa bitandukanye byibanze kukugaragaza ibyo FPR inkotanyi yagezeho abanyamuryango ba FPR ku rwego rw’akarere ka Nyanza basabanye basangira ibyavuye mu musaruro w’ibyo bejeje mu bihe bitandukanye by’ubuhinzi.

    FPR Inkotanyi yizihije isabukuru y’ imyaka 25 imaze ibayeho3

    Imwe mu migati bakase bagasangirira hamwe bishimye

    Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi kandi  banahaye abana amata mu nkongoro mu rwego rwo gushishikariza abantu batandukanye kurwanya indwara ziterwa n’imiririre mibi.

    Mu kwishimira iyo sabukuru y’umuryango wa FPR Inkotanyi abanyamuryango bagagaragaje bimwe mu bikorwa bitandukanye birimo gukata umugati bakawusangirira hamwe berekana ko ibyagezweho buri wese yabigizemo uruhare.

    Guverineri w’Intara y’amajyepfo Alphonse Munyentwari wari waje kwifatanya n’abanyamuryango ba FPR inkotanyi ku rwego rw’akarere ka Nyanza yavuze ko intsinzi ya FPR igera kuri bose.

    Yavuze ko imyiteguro y’isabukuru ya FPR inkotanyi mu karere ka Nyanza yagenze neza abanyamuryango bagafashanya muri byose.

    Ibirori y’isabukuru ya FPR Inkotanyi ku rwego rw’akarere ka Nyanza hanatashwe ku mugaragaro inzu yubatswe n’urubyiruko rwo muri uwo muryango yuzuye itwaye akayabo ka miliyoni 8 z’amafaranga y’u Rwanda.

     

     

     

    Related News
    Tweet

    Rwandan Youth should be ready for ‘Countless’ Opportunities -Kagame

    Rwandan Presidential Aspirant who sought Ghosts’ approval

    Davos-Suisse: Kagame partipe au 44e Forum économique mondial annuel

    Ex-PM Twagiramungu is special guest of Tanzanian President Kikwete

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Gen Joseph Nzabamwita Named New Intelligence Chief

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED