GISAGARA: BARASHIMA IBYO BAGEJEJWEHO NA FPR BIYEMEZA NO KONGERA IMBARAGA
“Imbaraga n’ubushake by’urubyiruko ni rwo rufunguzo rw’iterambere rirambye kandi rigera kuri boseâ€. Ubu ni bumwe mu butumwa bwagiye butanwa mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 umuryango wa FPR umaze ushinzwe mu karere ka Gisagara. Abanyamuryango bagiye bagaragaza ibyishimo byabo ariko kandi ubuyobozi nabwo bubasaba kongera imbaraga kuko urugamba rwo kurwanya ubukene rugihari.
Ubuhamya bw’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi barata ibyiza uyu muryango wabagejejeho ni byo byaranze ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 Umuryango wa FPR umaze ushinzwe.
Nk’uko aba banyamuryango babivuga ngo Umuryango wa FPR-Inkotanyi wabafashije kugera ku bikorwa byinshi bigamije imibereho myiza ahanini binyuze mu mahugurwa bagenda bahabwa yo kunoza ibikorwa byabo ahanini bigamije iterambere nk’ubuhinzi, ubukungu n’ibindi. Bavuga kandi ko nta cyiciro na kimwe kitagezweho n’ibi bikorwa haba mu rubyiruko no mu bantu bakuru. Nyiransabimana Pétronille utuye mu murenge wa Kibirizi avuga ko yafashijwe kubona icumbi, agahabwa amatungo magufi amufasha kubona ifumbire maze akeza ibimutunga, kuri ubu akaba abona ubuzima bwe bugenda burushaho kuba bwiza abikesheje uyu muryango. Urubyiruko rwibumbiye hamwe rwo mu murenge wa Save narwo rwahawe mudasobwa 3 n’ umuryango FPR kuri ubu rukaba ruri muri gahunda yo kujya ruzibyaza umusaruro.
Chairman w’Umuryango wa FPR mu Karere ka Gisagara, akaba n’umuyobozi w’Akarere, Karekezi Léandre, yashimiye abanyamuryango uruhare n’umurava bagaragaje mu bikorwa byagezweho mu gihe cy’imyaka 25 ishize, anasaba kandi abaturage ko bakomeza imbaraga zabo zikabyara n’ibindi bikorwa bigamije gukomeza kubazamura, cyane ko hakiri urugendo kandi abanyarwanda bakaba aribo bagomba kwiyubaka bihesha agaciro.
Abaturage b’akarere ka Gisagara mu mirenge yose bizihiza iyi sabukuru bagiye bagaragaza ibyishimo bahawe n’uyu muryango, ndetse bakanizeza ubuyobozi ko ibyo bahawe bizabafasha kuzamuka ndetse bakanazamura abandi. Ibi bikaba ngo byaranatangiye gukorwa, aho abahawe amatungo muri gahunda ya gira inka munyarwanda bagenda boroza bagenzi babo uko zibyaye, abandi nabo bagasangiza abaturanyi umukamo wazo.