Rwanda : Umunyamuryango nyawe wa FPR-Inkotanyi agaragaza aho ahagaze
Munyarugendo Manzi Claude, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhoza mu karere ka Musanze atangaza ko umunyamuryango nyawe wa FPR-Inkotanyi agomba kugaragaza aho ahagaze.
Ibi yabitangaje ku cyumweru tariki ya 12/02/2012 ubwo habaga inteko rusange y’umuryango wa FPR-Inkotanyi mu murenge wa Muhoza wo mu karere ka Musanze.
Munyarugendo avuga ko usanga hari abanyamuryango bavuga ko ari abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi ariko ugasanga hari amahame amwe namwe badakurikiza. Agira ati “ hari umunyamuryango uvuga ngo “ndi umunyamuryango ariko sinambara uriya mupira wa FPRâ€.
Akomeza avuga ko umunyamuryango nyawe agomba kwemera amahame y’umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi. Ngo niba utayemera ugomba kwerekana ko uyemera kandi waba uyahakana nabwo ukerekena ko utayemera.
Agira ati “ niba wemera emera, niba uhakana hakanaâ€. Ibyo akaba abivuga agendeye kuri bamwe mu banyamuryango bavamo ugasanga bagiye ahandi ubundi bagatangira gusebya FPR-Inkotanyi.
Akomeza avuga ko usanga hari abaza mu muryango wa FPR-Inkotanyi ari urwiyerurutso gusa. Agira ati “ ntabwo ugomba kuza muri FPR ari uko bishyushye gusa, ntabwo FPR ari nk’ikirunga kiruka, kikazagera aho kikazimaâ€. Yongera ho ko ibikorwa byiza bya FPR bikomeza, bitajya bihagarara.
Gusa ariko Munyarugendo avuga ko nta muryango utagira ikigoryi. Kuko hari abanyamuryango usanga bateshuka ku mahame ya FPR-Inkotanyi, Ngo iyo bigenze gutyo baramwegera bakamukebura.
Ikind ngo ni uko umunyamutyango nyawe wa FPR-Inkotanyi agomba gukora neza abandi bakamureberaho.
ndabasuhuza mbasabira amahoro y,imana ibihe byose je mba muri sudan naje gushaka ubuzima kuko nyama yo kuvu mugisirikare nabonye ubuzima bugoye mpitamo gushakisha uko nabona ubzama ahandi ngeze ino nagiye gusuhuza abaserukiye urwanda hano ndabona ndisobanura mbabwira ko ndino ntakintu nigeze mbasaba kuko ntaco nababikije ndikomeza.arikobarababbaje umugabo witwa YAMIN urihanukiye abwira umntu barikumwe ngo ndi scrot or cheater hono ndiho ndashaka ishuri ryi carabu nibura nanje nzagire ico nimarira ntabwo arimyitwarire myiza at all coz from1992/up1998/umpuntu yaba ariho abaye scrot narezwe rpf nkurira muri rpa nuva narananiwe nubuzama ntabwo ari ububwa ni lack of chance coz chance is better than any thing else in life.murakoze mugire ibihebyiza.