Kayonza: Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi barasabwa kwitangira abandi nta gihembo bategereje
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi barasabwa kurangwa n’umuco wo kwitangira abandi kandi bagatanga serivisi zinoze ku bafite aho bahurira n’abakeneye izo serivisi. Ibi babibwiriwe muri kongere [congres] y’umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’akarere ka Kayonza kuri uyu wagatandatu, bakangurirwa kuba imbarutso y’iterambere ry’igihugu.
“Abasirikari b’igihugu bakoze imyaka ine badahembwa, kandli ntabwo bigeze bishyuza igihugu. Hari benshi bitangiye abandi kandli babikora nta nyungu bategereje†ubu nibwo butumwa abanyamuryango ba FPR bahawe, basabwa nab o kwitangira abandi no kuba intangarugero mu bikorwa byose.
Uretse kuba abanyamuryango ba FPR bakangurirwa kwitangira abandi, ngo banakwiye kandi gukangurira abanyarwanda b’inzego zose kurwanya ruswa n’akarengane ndetse no kumenya guharanira uburenganzira bwa bo. “Kuba u Rwanda ubu ruza ku mwanya wa kane mu bihugu bya Afurika bitarangwamo ruswa ntabwo ari ibintu byikoze, bifite imvano. Ngibyo ibyo umunyamuryango wa FPR akwiye guharanira iteka. Turifuza kuzajya kumwanya wa mbere ntidukwiye guterera iyoâ€
Mu byavugiwe muri iyi kongere, harimo ikibazo cy’abana bakunze kugenda bava mu mashuri ndetse n’icy’ibiyobyabwenge bibikunze kugaragara muri aka karere. Benshi mu bari muri iyi kongere bagiye bagaragaza intege nke zagiye zigaragara mu banyamuryango mu gukumira no kurwanya ibi bibazo kandi ari bo ngo bakabaye bafata iyambere mu kubirwanya.
Bose bakaba bagiye biyemeza kuba umusemburo w’abandi banyarwanda mu bikorwa by’iterambere ndetse no kubungabunga umutekano w’igihugu bagira uruhare mu gukumira ibintu bishobora guteza umutekano muke.
Muri ibyo harimo nka Kanyanga n’urumogi kuri ubu rukomeje kwinjizwa mu Rwanda runyujijwe mu karere ka Kayonza.
Cyprien Ngendahimana