Ruhango: “tugiye gufasha abanyamuryango ba FPR inkotanyi kugera ku nshingano z’umuryango†Gasirabo
Umuyobozi watorewe kuyobora komite Ngengamyitwarire y’umuryango wa FPR Inkotanyi mu karere ka Ruhango Gasirabo Claver, avuga ko afatanyije n’izindi nzego z’ubuyobozi ngo bagiye gufasha abanyamuryango ba FPR kwita no kugera ku nshingano z’umuryango.
Ibi Gasirabo yabitangaje tariki ya 18/03/2012 nyuma y’amatora yari agamije gutora nyobozi ya komite Ngengamyitwarire na Ngenzuzi. Akimara gutorerwa kuyobora komite Ngengamyitwarire, Gasirabo yavuze ko agiye gushishikariza abanyamuryango ba FPR Inkotanyi kujya bitabira inama z’umuryango ndetse bakanatanga imisanzu, kugira ngo umuryango urusheho kugera ku nshingano zawo.
Chairman w’umurwango FPR inkotanyi mu karere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier, yasabye abatorewe kuyobora iyi myanya kubahiriza inshingano zabo, bafasha abanyamuryango kudatatana bagahuriza hamwe imbaraga zo kubaka umuryango ndetse n’igihugu muri rusange.
Aya matora y’izi komite ku rwego rw’akarere, aje akurikira ayo ku nzego z’ibanze yabaye mu tugari no mu mirenge, hakaba hatahiwe amatora yo ku rwego rw’intara.