Mu ntara y’amajyaruguru, abanyamuryango wa FPR bishimiye ibyo bagezeho
Mu nteko rusange yawo yateranye ku itariki ya 25 Werurwe, abanyamuryango ba FPR bagaragaje ko bishimiye ibyo uyu muryango umaze kugeraho ku rwego w’intara y’amajyaruguru.
Ku ikubitoro, aba banyamuryango bishimiye ko intara y’amajyaruguru yabaye iya mbere mu kugabanya ubukene ku rugero rwa 17.7% ikaba yaranahaye intera ndetse indi ntara yayikurikiye kuko yo ifite 12%. Ngo ibi bakaba babikesha ahanini kuba barongeye imbaraga mu buhinzi aho usanga ubu intara isagurira n’ibihugu by’abaturanyi cyane cyane ku myaka yiganjemo ibirayi.
Aba banyamuryango banishimiye kuba baramaze gushyiraho sosiyeti y’ishoramari. Iyi sosiyeti bise North Multibusiness Company imaze kugeza ku mafaranga miliyoni 85 kandi ngo biracyaza, bakaba bemeza ko izaba mu zikomeye mu gihugu. Aba banyamuryango banishimiye kuba Perezida wa Repubulika yarabemereye n’umuyoboro w’amashyanyarazi yemereye intara y’amajyaruguru ugenda ukagera i Kigali unyuze ku muhanda Kigali-Musanze.
Nyamara n’ubwo begeze kure, ngo si umwanya wo kwirara nk’uko Dr Habumuremyi Pierre Damien, Minisitiri w’intebe akaba na Komiseri muri FPR ku rwego rw’igihugu yasabye abanyamuryango bose gukora cyane bihatira kunoza servisi buri wese mu kazi ke ka buri munsi.
Yanabasabye ko bajya bagirana inama, ntibigire ibikomerezwa ahubwo bagafashanya bamwe ku bandi kuko birushaho kubaka umuryango. Yongeyeho kandi ko bakomeza gukangurira abo bayobora gukora cyane mu rwego rwo gukomeza umuvuduko ugana ku iterambere igihugu cyifuza.
Mu nteko rusange yateranye kandi kuri icyi cyumweru abanyamuryango ba FPR Inkotanyi batoye abagize komite ngengamyitwarire ndetse na Komite ngenzuzi. Dr Charles Karemangingo ni we watorewe kuyobora komite ngengamyitwarire akaba yungirijwe na madame Ndejeje Marie Rose na Mujawamariya Jacqueline.
Komite ngenzuzi ntiyahindutse kuko abanyamuryango bemeza ko yakoze neza ku buryo ntacyo bayinenga, yakomeje kuyoborwa na  Budengeri Annonciata. Bosenibamwe Aime, Chairperson wa FPR ku rwego rw’intara akaba yibukije ko akazi izi nzego zombi zifite ari ukubaka umuryango ukarushaho gukomera.
Iyi nama yari yitabiriwe n’abanyamuryango baturutse mu turere twose tw’intara y’Amajyarugu naho ku rwego rw’igihugu hari abakomiseri 2 ari bo Ministre w’intebe Dr Habumuremyi Pierre Damien na Gasamagera Wellars.