Ruhango: “Indyo yuzuye ituma umurwayi akira vuba†Hon. Mugesera
Ku itariki ya 29/03/2012 Hon. Senateri Antoine MUGESERA yasuye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu ishuri rikuru ry’ubuvuzi rya Gitwe. Muri urwo ruzinduko kandi yaboneyeho no gusura ibitaro byaho maze ashima cyane gahunda yihariye yahasanze yo kuba ibitaro bya Gitwe bigaburira abarwayi bibaha iryo yuzuye. Yavuze ko ari byiza kuko bifasha abarwayi gukira vuba kandi neza.
Mu ruzinduko rwe, Hon. Sen. Mugesera yasabye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi kumenyekanisha cyane ibikorwa bakora hirya no hino, bikava ku rwego rw’akarere bikagera ku rwego rw’igihugu, yashishikarije abanyamuryango kujya bahanahana ibitekerezo byubaka umuryango ndetse n’igihugu cyose muri rusange.
Senateri Mugesera Antoine yakomeje avuga ko aho bajya hose muri za Kaminuza basanze i Gitwe ari akarusho kuko Kaminuza ya Gitwe ifitiye abaturage bayizengurutse akamaro kanini.
Yagize ati: “i Gitwe mukora n’ibikorwa ngiro, ibi bikorwa byanyu bifitiye abaturage akamaro kanini koko birigaragazaâ€.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi muri kaminuza ya ISPG bashimiye Perezida Paul Kagame ku bushishozi n’ubuhanga ayoborana umuryango, bamwizeza ko batazahwema gukurikiza inama nyinshi abaha mu rwego rwo guteza imbere umuryango n’igihugu muri rusange.
Urayeneza Gerard umuyobozi w’ibitaro na kaminuza bya Gitwe, yagaragaje imbogamizi zibangamira iterambere n’ibikorwa by’abanyamuryango mu gace batuyemo asaba Senateri Mugesera ko yabakorera ubuvugizi ku kibazo cy’umuhanda Nyanza-Gitwe-Buhanda- Kirinda-Karongi kuko uyu muhanda bitewe n’uburyo udatunganye bididiza iterambere ryihuse ry’aka gace kandi kariho ibikorwa byinshi by’iterambere nk’amashuri, ibitaro n’amasoko atuma abaturage b’aka gace bahahirana.
Â