Gushima FPR ko yaturokoye Jenoside bijyanye no kuyishyigikira muri gahunda ifite icyi gihe-Umukuru wa IBUKA i Rwamagana
Umuyobozi w’ihuriro ry’abarokotse Jenoside muri Rwamagana aravuga ko ubwo Abanyarwanda bose bibuka Jenoside yakorewe Abatusti mu 1994, benshi bagashima FPR Inkotanyi ko yayihagaritse ngo bari kubigaragaza bifatanya na FPR mu gusohoza gahunda nziza ifitiye u Rwanda n’Abanyarwanda.
Bwana Jean Baptiste Munyaneza ukuriye IBUKA mu Karere ka Rwamagana yavugiye mu mihango yo kwibuka abazize Jenoside bashyinguwe i Rutonde mu Karere ka Rwamagana ko muri iki gihe benshi baba bashimira ingabo zari iza FPR ko zahagaritse Jenoside. Uku gushima FPR ariko ngo bikwiye kujyana no gushyigikira gahunda za FPR iki gihe, gahunda Munyaneza avuga ko ari izigamije gukomeza kurokora Abanyarwanda.
Ibi bwana Munyaneza yabivuze tariki 19/4/2012 mu mihango yo kwibuka abazize Jenoside bashyinguye ku rwibutso rwo mu Bitare bya Rutonde mu Karere ka Rwamagana, aho imbaga y’Abanyarwamagana n’imiryango y’abahashyinguye bari baje kwibuka Abatutsi bahashyinguye bishwe bazira uko bavutse muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Uyu muyobozi wa IBUKa usanzwe anahagarariye FPR mu Karere ka Rwamagana yagize ati “Dukunze gushima ko ingabo zitwaga iza FPR zaturokoye mu menyo ya rubamba abicanyi batugerereye, ariko gushima FPR nyako byari bikwiye kuba gushyigikira gahunda za FPR no gufatanya mu rugamba FPR irwana iki gihe rwo kurokora Abanyarwanda ingoyi y’ubukene n’imibereho mibi.â€