Gicumbi – Hatashywe inzu nshya FPR izajya ikoreramo
 Mu kunoza imikorere myiza no guteza imbere umuryango FPR inkotanyi umurenge wa Rubaya wo mu Karere ka Gicumbi batashye ku mugaragaro inzu nshya izajya ikorerwamo n’umuryango FPR inkotanyi.
Ubwo umuyobozi w’akarere yatahaga inzu hamwe n’uhagarariye umuryango FPR inkotanyi mu murenge wa Rubaya hamwe n’abandi banyamuryango kuri uyu wa 27/4/2012 bishimiye ko abanyamuryango ba FPR inkotanyi babonye inzu yo gukoreramo.
Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Nyangezi Bonane nyuma yo gufungura kumugaragaro iyo nzu  yashimye ibikorwa uwo murenge umaze kugeraho kuko ubu bashyize imbaraga zo kubona inzu umuryango FPR inkotanyi ukoreramo muri uwo murenge.
Nyuma yo gufungura iyo nzu bahabaye inama rusange (Congres) y’abanayamuryango ba FPR bashima ibyiza FPR yabagejejeho.
Umuyobozi w’akarere yashimye abanya Rubaya ko bitabira gahunda za leta kandi bakanazishyira mubikorwa.
Abanyamuryango ba FPR inkotanyi
Yanasabye ko buri munyamuryango wese wa FPR yagombye kugira agatabo gakubiyemo amabwiriza ya FPR kuko aricyo cyatuma babasha gusobanukirwa neza ibyiza byayo.
Ikindi yababwiye ko ari byiza ko bakwiye kuba inyangamugayo kuko intore itaganya ahubwo ishaka ibisubizo.
Uhagarariye umuryango wa FPR inkotanyi mu Kagari ka Gishira Singirankabo Jean Damascene yashimye aho FPR yabakuye ko hakomeye kuko ubu babashije kwikura mubukeneye ibinyujije muri VIUP umurenge, Girinka mu nyarwanda, Umurenge Saco, ubwisungane mu kwivuza, kandagira ukarabe, ubutabera bwunga, ubu baka babana mu mahoro babikesha umuryango FPR.
Harahiye abanyamuryango bashya bagera kuri mirongwine baturutse mu bindi bice bakaza gukora muri uwo murenge ndetse n’abatuye mu murenge wa Rubaya.
Nyangezi Bonane ari gucinya akadiho n’abaturage
Nyuma yo gushima habaye n’igihe cyo gucinya akadiho baririmba indirimbo zikubiyemo ibyiza bya FPR hamwe n’imivugo .