Kayonza: Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi barasabwa kwitangira abandi nta gihembo bategereje
Abanyamuryango
ba FPR Inkotanyi barasabwa kurangwa n’umuco wo kwitangira abandi
kandi bagatanga serivisi zinoze ku bafite aho bahurira n’abakeneye
izo serivisi. Ibi babibwiriwe muri kongere [congres] y’umuryango
FPR Inkotanyi ku rwego rw’akarere ka Kayonza kuri uyu wagatandatu,
bakangurirwa kuba imbarutso y’iterambere ry’igihugu.
“Abasirikari
b’igihugu bakoze imyaka ine badahembwa, kandli ntabwo bigeze
bishyuza igihugu. Hari benshi bitangiye abandi kandli babikora nta
nyungu bategereje†ubu nibwo butumwa abanyamuryango ba FPR bahawe,
basabwa nab o kwitangira abandi no kuba intangarugero mu bikorwa
byose.
Uretse
kuba abanyamuryango ba FPR bakangurirwa kwitangira abandi, ngo
banakwiye kandi gukangurira abanyarwanda b’inzego zose kurwanya
ruswa n’akarengane ndetse no kumenya guharanira uburenganzira bwa
bo. “Kuba u Rwanda ubu ruza ku mwanya wa kane mu bihugu bya Afurika
bitarangwamo ruswa ntabwo ari ibintu byikoze, bifite imvano. Ngibyo
ibyo umunyamuryango wa FPR akwiye guharanira iteka. Turifuza kuzajya
kumwanya wa mbere ntidukwiye guterera iyoâ€
Mu
byavugiwe muri iyi kongere, harimo ikibazo cy’abana bakunze kugenda
bava mu mashuri ndetse n’icy’ibiyobyabwenge bibikunze kugaragara
muri aka karere. Benshi mu bari muri iyi kongere bagiye bagaragaza
intege nke zagiye zigaragara mu banyamuryango mu gukumira no kurwanya
ibi bibazo kandi ari bo ngo bakabaye bafata iyambere mu kubirwanya.
Bose
bakaba bagiye biyemeza kuba umusemburo w’abandi banyarwanda mu
bikorwa by’iterambere ndetse no kubungabunga umutekano w’igihugu
bagira uruhare mu gukumira ibintu bishobora guteza umutekano muke.
Muri
ibyo harimo nka Kanyanga n’urumogi kuri ubu rukomeje kwinjizwa mu
Rwanda runyujijwe mu karere ka Kayonza.
Cyprien
Ngendahimana