Ruhango: abagore barishimira ibikorwa FPR Inkotanyi imaze kubagezeho
Abagore bagize inteko y’urugaga rw’umuryango FPR Inkotanyi baravuga ko ubu bamaze kwigeza kuri byinshi mu iterambere babikesha umuryango FPR Inkotanyi.
Bimwe mu bikorwa aba bagore bakesha uyu muryango harimo kuba wrabakanguriye kwiteza imbere, kubaha inka muri gahunda ya gira inka munyarwanda, kubahuriza mu makoperative, gukangarira abana babo kugana amashuri n’ibindi byinshi.
Mukarugagi Faustine ni umwe mu banyamuryango b’uru rugaga atuye mu murenge wa Kinazi, avuga ko yari umwe mu bagore baheranywe n’agahinda kubera impamvu z’ubukene, ariko aho abagize inteko y’urugaga rwa FPR Inkotanyi bamwegereye ikamwereka inzira yanyuramo mu kwiteza imbere ubu ngo amaze kugera kuri byinshi birimo kuba ubu asigaye abarirwa mu borozi bakomeye, kuba abasha kurihirira abana be amashuri.
Uretse kuba Mukarugagi amaze kwiteza imbere ubwe, ubu ngo yatangiye igikorwa cyo koroza abaturanyi be kugirango nabo bashobore kwivana mu bukene, ikindi ngo ni ugufasha Leta kzamura abaturage bakiri munsi y’umurongo w’ubukene.
Depite Agnes Nyirabagenzi we arashishikariza aba bagore bibumbiye muri uru rugaga guhaguruka bagakora cyane bakanakangurira bagenzi babo baturanye kwibumbira mu makoperative ndetse bakanibuka ko umugore ari we mutima w’urugo.