Abahoze ari Local Defense i Kirehe basezerewe bashimirwa uko babumbatiye umutekano
Abahoze ari aba local defense mu karere ka Kirehe bashimiwe ibikorwa bakoze mu gihe bamaze bafatanya n’inzego z’ibanze mu kubumbatira umutekano mu muhango wabaye kuwa 16/07/2014 bakanasezererwa mu nama mpuzabikorwa yahuje abayobozi batandukanye muri ako karere.
 Habineza Deo, umwe mu ba local defense 500 basezerewe avuga ko n’ubwo basezerewe ngo aho bagiye mu kazi kabo ka buri munsi bazakomeza gufatanya n’abaturage bareba icyatuma umutekano urushaho kubumbatirwa.
Yagize ati “Mu buzima ngiyemo n’ubundi ntabwo nzigira ntibindeba, ahubwo nzakomeza gufatanya n’abandi Banyarwanda gutanga amakuru ku mutekano ndetse n’ahabaye ikibazo dufatanye mu kugikemura.â€
Umuyobozi w’akarere ka Kirehe Murayire Protais yashimiye aba 500 bahoze ari aba Local Defense ku buryo bitwaye mu kazi kabo ka buri munsi, abasaba ko bakomeza kwitwara neza mu buzima bwa buri munsi.
Gusezerera uru rwego rwa local defense byakozwe mu kubahiriza amategeko ya leta y’u Rwanda iherutse gushyiraho urwego rwa DASSO, district administration security support organ ruzajya rukorana n’inzego z’ibanze mu kubumbatira umutekano.
Ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe bwavuze ko abahoze ari local defense bazafashwa bagahurizwa mu makoperative bakiteza imbere.
Muri iyi nama mpuzabikorwa kandi abakorera mu karere ka Kirehe baganiriye ku bikorwa by’iterambere bitandukanye mu karere ka Kirehe, aho bavuze kuri gahunda z’imihigo y’akarere umwaka wa 2013-2014.