Ngororero: 450 basezerewe muri lokodifensi ngo bazakomeza kwitangira Igihugu
Nyuma yo gusezererwa mu mutwe wa local defense, abari bawugize 450 mu karere ka Ngororero baratangaza ko batazatezuka ku nshingano zo gukorera igihugu no kubungabunga umutekano muri rusange.
Abasore 450 bari bagize umutwe wa lokodifensi batangaje ibi mu muhango wo kubasubiza mu buzima busanzwe wabaye kuwa 22/07/2014, bavuga ko mu myaka umunani bamaze muri aka kazi ngo bigiyemo byinshi kandi bubaka byinshi badashobora kuzarebera uwo ariwe wese wazashaka kubisubiza inyuma.
Ibi ngo babishingira ko bagize uruhare mu gufatanya n’ingabo na polisi y’u Rwanda n’ubuyobozi bwa leta mu kurwana intambara y’abacengezi yibasiye cyane akarere kabo ka Ngororero.
Rukimirana Ladislas bita Mashine kubera ubwitange yakoranaga muri lokodifensi avuga ko n’ubwo basubiye mu buzima busanzwe ngo bafite ishema ry’ibyo bagezeho mu kubaka igihugu kandi ngo abaturage bagiye kubana mu buzima busanzwe bari basanzwe babanye neza.
Uyu musaza ufite imyaka 66 we ngo yishimiye ko basezerewe mu cyubahiro, akaba asanga ari ishema rizabafasha gukomeza kwitwara neza. Hamwe na bagenzi be bagaya abitwaye nabi mu gihe bari mu kazi kabo ubu ngo bafite ipfunwe ryo gusubira mu buzima busanzwe.
Musabyimana Jean Bosco nawe wasezerewe avuga ko kuba bari basanzwe bafite indi mirimo ibatunze ngo bazakomerezaho bayihe umwanya ukwiye, biteze imbere kugira ngo batazasebya icyubahiro bari bafitiwe.
Lokodifensi barifuza ko leta ibafasha mu mishanga yabateza imbere
Bamwe muri aba ba lokodifensi bagaragaje ko leta yari ikwiye kubagenera igihembo n’ishimwe batahana, bakajya gutangira ubuzima bushya. Habineza Emmanuel bita Kibonke we avuga ko n’ubundi basanzwe bakorera ubwitange, bityo leta ikaba ariyo yabatekerezaho ikamenya icyo bakwiye.
Aha avuga nko mu kubafasha kwibumbira mu makoperative cyangwa kubishyurira ubwisungane mu kwivuza, dore ko ngo muri bo harimo abakene ariko bakaba bataragiye bahabwa ubufasha kubera ko batanditswe ku rutonde rw’ubudehe.
Uyu kimwe na bagenzi ngo barifuza ko abafite ibibazo by’ubukene nabo bashyirwa kuri urwo rutonde, bagafashwa kwivuza ndetse na gahunda ya Girinka Munyarwanda ikabageraho. Ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero bwabijeje ko buzakora ubuvugizi kandi bukazabafasha mu kwiteza imbere.
Muri ba lokodifensi 450 bakoreraga mu karere ka Ngororero basezerewe nta mugore urimo. Batanu bahoze aribo muri ako karere batatu barapfuye naho babiri bajya kubaka urugo mu tundi turere. Abasezerewe bahawe ibyemezo by’ishimwe by’umurimo bakoze neza.