Yafatanwe ibikoresho bigenewe impunzi ahita atoroka
Bigirimana Damien yafatanwe ikamyo ya Fusso RAC 016 G ipakiye ibiringiti 500 n’imikeka 80 yari akuye mu nkambi ya Mahama mu karere ka Kirehe ahita atoroka imodoka ishyikirizwa Polisi.
Hafashwe ibiringiti 500 n’imikeka 80
Yahagaritswe yerekeza i Kigali mu ijoro ryo ku wa 04/04/2016 n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mahama afatanyije na DASSO nyuma yo gutungirwa agatoki n’abaturage bo mu kagari ka Mwoga mu Murenge wa Mahama aho uwo muzigo wapakiriwe uvanwe mu nkambi y’impunzi ya Mahama.
Hakizamungu Adelite Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mahama wafashe uwo muzigo avuga ko ibyo bikoresho bigaragara ko byibwe mu nkambi mu gihe byari bigifunze.
Ati“Abaturage bampaye amakuru bambwira ko hari ikamyo ipakiye ibikoresho by’impunzi igeze ku murenge ndayifata nyishikiriza Polisi, ikigaragara ibi bikoresho byavuye mu bubiko(stock) y’inkambi, bigaragara ko bitari byagahawe abagenerwabikorwa kuko bikizinze bikagaragaza n’ibirango bya UNHCRâ€.
Hakizamungu asaba abantu bagura ibintu by’impunzi gucika kuri iyo ngeso kuko ibikoresho impunzi zifite bitazihagije.
 Ati “Baraduhemukira cyane kuko ibibazo impunzi zifite ni ibizitunga; ibiryamirwa n’ibicanwa, iyo uganiriye n’impunzi zikubwira ko ikibahangayikishije cyane ari ibiryamirwa urumva rero iyo ibyazigenewe bitangiye kugurishwa, biba kibabaje, reka nsabe abafite ingeso zo kugura ibigenewe impunzi kubirekaâ€.
Ubuyobozi bwa Polisi i Kirehe buhora busaba abacuruzi kwirinda kugura ibigenewe impunzi, bukavuga ko ubifatanwe abyamburwa akabihomba bigasubizwa mu nkambi.
Mu gihe Bigirimana Damien wari upakiye ibyo bikoresho ataraboneka nyuma yo gutoroka, iyo modoka n’ibyayifatiwemo biri kuri Polisi ya Nyamugari na Sindikubwabo Rongin wari umushoferi wayo.