Kuhazana umurambo wa Habyarimana byakajije Jenoside
Abatuye mu Kesho ka Rubaya hamwe n’abaharokokeye Jenoside bavuga ko kuhazana umurambo wa Habyarimana Juvenal byatumye hakoreshwa abasirikare mu kwica Abatutsi.
Abatutsi ibihumbi bari barahungiye ku musozi wa Kesho mu murenge wa Muhanda mu Karere ka Ngororero bari bamaze igihe kinini birwanaho ntibicwe ngo bashire.
Ku wa 8 Mata 1994 abasirikare bari baje kurinda Guverinoma yari yahimukiye hamwe n’umurambo w’uwari umukuru w’Igihugu ngo bakoresheje intwaro zikomeye mu kurimbura Abatutsi.
Makuza Gerard, uwarokotse wo mu Murenge wa Muhanda abisobanura atya; « Abasirikare bari bageze mu ruganda rw’icyayi rwa Rubaya baje gutegura aho umurambo w’umukuru w’igihugu uzashyirwa ni bo bishe Abatutsi babarashe».
Makuza akomeza avuga ko kugira ngo barimbure Abatutsi bari barahahungiye bavugaga ko umusozi wa Kesho utariho Abatutsi ahubwo ari Inkotanyi ari na yo mpamvu abaturage basanzwe batazitsindaga.
Sebuhinja Boniface, umusaza ufite imyaka 74 wari aho igihe Jenoside yabaga na we arabihamya. Ati « Ubundi iyo abasirikare bataza gutegura aho bazashyira umurambo wa Habyarimana ntabwo kumara Abatutsi byari gukunda. Twari dusanzwe tubana neza uretse bamwe mu baturage bemeraga gushukwa n’abategetsi ».
Uyu musaza akomeza avuga ko leta y’icyo gihe itakundaga abaturage baba abo yicaga n’abo yashoraga mu bwicanyi.
Havugimana Samuel Songa, na we avuga ko ubutwari bwari bwararanze Abagogwe bari batuye ako gace kuva mu 1990, bari bakibufite ariko baza kugamburuzwa n’amasasu.
Umurambo wa Habyarimana wahagejewe kuwa 11 Mata 1994. Bavuga ko impamvu nyamukuru wazanywe mu ruganda rw’icyayi rwa Rubaya ari uko uwaruyoboraga Ryaribu Anastase yari yarabyaye Habyarimana muri Batisimu, kandi na Guverinoma ikaba yari igiye kuhimukira.
Ababashije kurokoka amasasu ngo bahitanywe n’umugezi wa Giciye wari wuzuye cyane, naho abandi bakomeza guhigwa n’abakozi b’uruganda aho bari bihishe mu mashyamba. Abantu 1407 ni bo bashyinguwe mu rwibutso rwa Kesho.