Karongi: Ahitwa Cambodge ntibifuza abaturuka ahandi baza kuhanywera
Abatuye isantere ya Cambodge mu Kagari ka Gacaca, Umurenge wa Rubengera, Akarere ka Karongi bashinja abaturuka ahandi kubahungabanyiriza umutekano.
Aba baturage bavuga ko abantu baturuka mu bindi bice ari bo bari inyuma yo guteza umutekano muke mu tubari twaho, ibi bikaba byaratumye tumwe muri two dufungwa n’ubuyobozi kubera kutubahiriza amategeko.
Mukamana Liberée ati:†Abantu baturuka mu bindi bice ndetse no mu tundi tubari ni bo baza kutuvangira bagateza umutekano muke, none bikaba byaratumye badufunga.â€
Gasaza Jean Pierre we ati:†Abantu bateza umutekano muke hano ni abava ahantu kure nta muntu wa hano urateza umutekano muke, usanga ari abaturuka za Rutsiro n’ahandi kure.â€
Ngendambizi Gedeon, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera iyi santere iherereyemo avuga ko gufunga utu tubari bikorwa mu rwego rwo gucungira abaturage umutekano, hakaba harebwa utubari tutubahiriza amategeko n’uduhungabanya umutekano kurusha kureba aho abatunyweramo baba baturutse.
Ati:†Muri ino minsi turi gushakisha ibintu byose biba intandaro y’umutekano muke, ni yo mpamvu turi gufunga utubari tutubahiriza amasaha yo gufunga no gufungura, utubonekamo abajura ndetse n’abakekwaho gukoresha ibiyobyebwenge.â€
Uretse kuba abatuye iyi santere bavuga ko abaturuka ahandi ari bo ba nyirabayazana bo guhungabanya umutekano, banavuga ko mu ifungwa ry’utubari tutubahiriza amategeko hagaragaramo ikimenyane.
Akabari hafashwe icyemezo ko gafungwa, kamara amezi atatu kadakora, mbere yo kugafungura nyira ko akabanza kugaragaza ko agiye kubahiriza ibyari byatumye gafungwa.