Subscribe by rss
    Tuesday 02 March, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Tue, Mar 12th, 2013
    National | By gahiji

    Ngororero: Guverineri Kabahizi arasaba abakozi gutangira serivisi nziza munyubako nziza bubakirwa

    Umuyobozi w’intara y’Iburengerazuba bwana Kabahizi Celestin arasaba abakozi b’akarere ka Ngororero kudatahira kwicara no gukorera mu mazu meza ahubwo ko bagomba no gutanga serivisi nziza kuko ariyo ntego nyamukuru ituma Leta ikomeza kububakira amazu yo gukorera mo asukuye kandi aborohereza mukazi kabo.

     Guverineri kabahizi arasaba abakozi gukora neza munyubako nziza bubakirwaIbi, umuyobozi w’intara y’Iburengerazuba akaba yarabisabye abakozi b’akarere ka Ngororero ubwo bari mu gikorwa cyo gutaha inyubako y’ ibiro by’umurenge wa Ngororero o ndetse n’indi nyubako yubatswe kugicumbi cy’akarere mu rwego rwo kubona ibiro bisukuye no kwagura inyubako.

    Bwana Kabahizi akaba avuga ko abakozi birirwa biyicariye mubiro bahawe badakora uko bikwiye akazi kabo badafite umwanya mubuyobozi maze asaba abaturage kujya bagaragaza bene abo. Gusa, muri ibyo birori nta mukozi wigeze atungwa agatoki, uretse ikibazo cyo kwishyuzwa amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza bavuga ko hari aho bigikorwa kugahato.

    Ngororero: Guverineri Kabahizi arasaba abakozi gutangira serivisi nziza munyubako nziza bubakirwa

    Inyubako nshya ku karere ka Ngororero

    Mu rwego rwo guteza imbere umurimo no gutanga serivisi nziza, umuyobozi w’abakozi n’umurimo mu karere ka Ngororero akaba yaratangaje ko bazakomeza gusaba inzego zitandukanye kubaka amazu meza kandi afite ibyangombwa byise atangirwamo serivisi kuko bifasha abakozi, kandi ngo guha abakozi ibibafasha byose bikaba byorohera ababashinzwe kubagenzura.

    Inyubako zose zubatswe kubufatanye na RLDSF (Rwanda Local Development Support Fund) zikaba zaratwaye amafaranga asaga miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda.

     

     

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Gen Joseph Nzabamwita Named New Intelligence Chief

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED