Subscribe by rss
    Saturday 16 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Fri, Mar 15th, 2013
    National | By gahiji

    Gakenke: Abahawe inguzanyo za VUP bahagurikiwe kugira ngo bishyure ayo mafaranga agere ku bandi

    Gakenke: Abahawe inguzanyo za VUP bahagurikiwe kugira ngo bishyure ayo mafaranga agere ku bandiUbuyobozi bw’Akarere ka Gakenke bwahagurukiye  kwishyuza  abaturage bahawe inguzanyo zo kubateza imbere muri gahunda ya VUP  kugira ngo bishyure ayo mafaranga agurizwe abandi baturage batishoboye.

    Ibi ubuyobozi bw’akarere bwabishimangiye mu nama y’umunsi umwe bwagiranye n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’ab’utugari VUP ikoreramo  kuri uyu wa gatatu tariki 13/03/2013.

    Izo nguzanyo zahawe abaturage  batishoboye ku giti cyabo n’amatsinda mu rwego rwo kubafasha kubona amafaranga yo gushora mu mishinga ibyara inyungu. Umuntu ku giti cye yahabwaga ibihumbi 60 mu gihe itsinda ryagurizwaga ibihumbi 100.

    Nkunzabera Sylvestre, umukozi ushinzwe VUP mu Karere ka Gakenke avuga ko 74 % by’abahawe inguzanyo barangije kwishyura naho 26%  by’inguzanyo akaba  ari yo asigaye mu maboko y’abaturage.

    Abahawe inguzanyo batarishyura biterwa n’ubushake buke kuko imishinga bakoze basaba izo nguzanyo yabateje imbere babona amafaranga  ku buryo batabura amafaranga yo kwishyura; nk’uko Nkunzabera akomeza abisobanura.

     Kugira ngo izo nguzanyo zigaruzwe, abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari bagomba kubigiramo uruhare runini. Abo bayobozi bavuga ko bafite ubushake bwo kwishyuza ayo mafaranga  mu gihe kitarenze ibyumweru bitatu kugira ngo azagere no ku bandi baturage.

    Bavugaye Barnabe,  yagize ati: “ biragaraga ko turi hasi mu kwishyuza izo nguzanyo, birasaba kongeramo imbaraga kugira ngo ayo mafaranga agaruzwe azabashe kugurizwa abandi.”

    Ahanini izo nguzanyo zahawe abaturage bakoze imishinga y’ubworozi, ubucuruzi, ubukorikori n’ubuhinzi.  Abaturage bakoresheje neza ayo mafaranga bitangira ubuhamya ko yabagiriye akamaro gakomeye aho bamwe bamaze kugera ku rwego rw’abaherwe.

    Ndacyayisenga Seraphine, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Munyana, Umurenge wa Minazi agira ati: “ Abaturage bakoze imishinga ifatira: hari abaguze inka; hari abakoze salon zogosa n’ubucuruzi bugiye buciriritse. Hari aho bavuye n’aho bageze kuko umuturage yashoboye kwigurira inka, …akabasha kugira ikibanza ku mudugudu akubaka inzu ugasanga ari intambwe yateye.”

    Izo nguzanyo zahawe abaturage batishoboye bakomoka mu mirenge ya Mataba, Busengo, Janja na Cyabingo nizishyuzwa zikagezwa no ku bandi baturage batishoboye,  hari icyizere cy’uko nabo bazatera imbere umubare w’Abanyagakenke  bava mu bukene ugakomeza kwiyongera.

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Rwanda Bypasses Uganda for its own Standard Gauge Railway Line

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED