Subscribe by rss
    Saturday 16 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Sat, Mar 23rd, 2013
    National | By gahiji

    ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu karere ka Rulindo JADF ,bahuriye mu nama yabahuje n’ubuyobozi bw’aka karere.

    m_Untitled4

    Kuri uyu wa kane tariki ya 21/3/2013, ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu karere ka Rulindo JADF  n’ubuyobozi bwako  bahuye ngo barebera hamwe ibyagezweho mu mihigo bahize umwaka ushize wa 2012, n’ibitagenda neza kugira ngo barebere hamwe icyakorwa kugira ngo ubufatanye buri hagati y’ubuyobozi n’abafatanyabikorwa, burusheho gutanga umusaruro ugaragara,hibandwa ku buhinzi n’ubworozi.

    Impanvu ngo hazibandwa kuri iyi mihigo cyane  ni uko aka karere gaherereye mu cyaro,igice kinini cy’abaturage bakagize kikaba kigizwe n’abahinzi borozi. Bityo ngo intego y’abafatanyabikorwa akaba ari ukuzamura iterambere ry’abaturage.

    Nk’uko abayobozi b’imirenge bagiye babisaba muri iyi nama ,ngo basanga ubufatanye bwiza n’abafatanyabikorwa bukwiye kumanuka bukegera abaturage mu mirenge, bityo abagenerwabikorwa nabo bakarushaho kwiyunva mu bibakorerwa.

    Umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukozo, Ferdinand Musabyimana,

    yagize ati”Jye mbona abafatanyabikorwa baba bakwiye kumanuka bakegera imirenge kurusha uko begera ubuyobozi bw’akarere. Iyo baje bagahura n’abagenerwabikorwa mu mirenge bituma ibibakorerwa barushaho kubigira ibyabo, bityo nabo bakaba babigiramo uruhare.”

    Ubuyobozi bw’akarere muri iyi nama bwari buhagarariwe n’umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Murindwa Prosper, akaba na vice president w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa muri aka karere JADF, yashimiye abafatanyabikorwa b’akarere ka Rulindo.

    Yagize ati ”Kuba akarere ka Rulindo kabasha kwegukana imyanya myiza no kwesa imihigo ku rwego rushimishije ,tubikesha ubufatanye bwanyu n’inkunga mudahwema kutugaragariza. Natwe tubijeje gukomeza kubashyikira no kubafasha mu byo muzakenera byose mu karere duhagarariye”

    Uyu muyobozi kandi nawe ngo asanga abafatanyabikorwa b’akarere ,bakwiye kujya barushaho kwegera ubuyobozi bw’imirenge mu rwego rwo kwegera abagenerwabikorwa babo.

    Ikindi yasabye abafatanyabikorwa ,ngo ni ukutirundira hamwe mu gikorwa runaka,aho usanga umurenge umwe ushobora kuba ufite nk’abafatanyabikorwa barenge batatu kandi bari mu bikorwa byenda gusa.

    Aha umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu akaba yabasobanuriye uburyo iyo birunze hamwe bituma umutungo wangirika kandi wakagombye gukoreshwa muri byinshi bitandukanye bifitiye igihugu n’abaturage akamaro.

    Muri iyi nama ubuyobozi bw’akarere bukaba bwasabye abafatanyabikorwa kurushaho gushyira ingufu mu gufasha akarere kubonera abarimu amacumbi,ngo ari umwe mu mihigo kahize usa n’aho utarajya mu bikorwa.

     

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Rwanda Bypasses Uganda for its own Standard Gauge Railway Line

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED