Subscribe by rss
    Saturday 27 February, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Thu, Mar 28th, 2013
    National | By claudine

    I Gakenke ibyaha byaragabanutse cyane

    I Gakenke ibyaha byaragabanutse cyane

    Inama y’umutekano yaguye y’akarere ka Gakenke  yateranye kuri uyu wa kabiri tariki 26/03/2013 iyobowe n’umuyobozi w’akarere, Nzamwita Deo. Iyo nama yasuzumye uko umutekano uhagaze mu karere isanga umeze neza muri rusange  uretse ibyaha icyenda byabaye mu kwezi kwa Werurwe.

    Ibyaha byo gusambanya abana ndetse no kujugunya abana  biri mu byaha biragaruka buri kwezi. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko ababyeyi bagomba gufata iya mbere mu kuganiriza abana iby’imyororokerere kandi bakabarinda kugenda nijoro kugira ngo ibyo byaha bikumirwe.

    Ikindi,  gikunda guhungabanya umutekano hari urugomo ruterwa n’ubusinzi  bugaragara ko cyane cyane ku minsi y’isoko.

    Umuyobozi w’Akarere Ka Gakenke, Nzamwita Deo avuga ko abagabo banywera amafaranga bakuye mu buhinzi, akanateza amakimbirane mu muryango. Ahamagarira abantu kwirinda ubusinzi,   amafaranga bakoresha banywa inzoga bakayashyira  mu bindi bikorwa byabateza imbere.

    Nyuma yo gutema inka mu Mirenge ya Rusasa, Karambo na Kamubuga, muri uku kwezi hongeye kugaragara icyo kibazo mu Murenge wa Mugunga. Abaturage batuye muri uwo mudugudu bagomba kwishyura iyo nka igihe uwabikoze atamenyekanye ikaba ari ingambaza zafashwe kugira ngo ubwo bugome bucike.

    Muri yo nama hanaganiriwe  ku  myiteguro yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 19.  Umuyobozi w’akarere  yasabye abaturage  kwitwararika bakirinda kwishimisha no gukoresha imvugo zikomeretsa Abacitse ku icumu mu gihe cy’icyunamo.

    Akomeza asaba  kandi abaturage kuzitabira ibiganiro biteganyijwe nyuma saa sita no kuzafasha abacitse ku icumu batanga uko bifite.

    Biteganyijwe ko imihango yo gutangiza icyunamo cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 19 mu Karere ka Gakenke izabera mu Murenge wa Muhondo tariki 07/04/2013 kikazasorezwa mu Murenge wa Ruli tariki 13/04/2013.

     

     

     

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Gen Joseph Nzabamwita Named New Intelligence Chief

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED