Ngororero: Gusoza icyiciro cya mbere cy’urugerero byaranzwe no gushima ababyeyi
Ababbyeyi bafite urubyiruko rw’intore zo kurugerero bo mu karere ka Ngororero barashimirwa ubwitange no kwihanganira abana babo bagize mugihe cy’amezi 3 maze bakitabira ibikorwa by’urugerero nkuko Leta yabiteganyije.
Mu ijambo no mubutumwa yatanze, Alphonse Bakusi intumwa y’Itorero ry’Igihugu yari yaturutse ku rwego rw’Igihugu yavuze ko kuba ababyeyi barihanganiye abana babo bakajya mubutumwa bahawe kandi bagombaga kubafasha muyindi mirimo ari iby’igiciro gikomeye kandi ko bigaragaza ejo heza h’u Rwanda kubato n’abakuru.
Bakusi yashimiye ababyeyi bafite intore kurugerero
Bakusi akaba asaba urubyiruko ruri kurugerero gukoresha neza umwanya bahawe maze bakazabikuramo ibyiza bazereka ababyeyi babo kandi bakabizeza kuzaba ababyeyi b’ejo hazaza beza.
Ukurikirana ibikorwa by’intore mu karere madamu Odette Mukantabana nawe akaba avuga ko ababyeyi bagaragaje ubufatanye na Leta ndetse n’abana babo ndetse ahenshi bakanabafasha mumihigo intore zari zarihaye, ubu ikaba yareshejwe kukigero cya 95%, ndetse ibisigaye nabyo bikaba bigikorwa.
Mu karere ka Ngororero hakaba hari intore zo kurugerero 738, izakoreye urugeroro mukarere ni 708 naho 30 bakoreye hanze y’akarere kabo kubera impamvu zitandukanye. Icyiciro cya kabiri cy’urugerero kikaba kizatangira kuwa 22 Mata uyu mwaka. Izina ry’intore za Ngororero ni “Imbangukiragutabara†naho inyikirizo ni “gukora ni kareâ€.