Subscribe by rss
    Saturday 27 February, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Fri, Mar 29th, 2013
    National | By gahiji

    Inzoga zitemewe nka Kanyanga nizo ziri ku isonga mu bihungabanya umutekano mu karere ka Rulindo.

    Inzoga zitemewe nka Kanyanga nizo ziri ku isonga mu bihungabanya umutekano mu karere ka Rulindo.

    Inama y’umutekano yaguye  y’akarere ka Rulindo yateranye mu ntangiriro z’iki cyumweru tariki 25/3/2013, Abateraniye muri iyi nama , basanze mu  ibiri ku rutonde rw’ibiguhungabanya umutekano muri aka karere ari byinshi,aho bavuze ibiyobyabwenge byo mu bwoko bwa kanyanga ,urumugi n’ibindi.

    Mu byaje Ku isonga y’ibihungabanya umutakano havuzwe inzoga zitemewe za kanyanga zituruka mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda,urumogi,abacuruzi badafite uburenganzira ku bicuruzwa bimwe na bimwe.

    Ubuyobozi bwa Polisi n’ingabo bakorera muri aka karere bwagaragaje ko ibiyobyabwenge birimo inzoga zitemewe nka kanyanga ziri ku isonga mu bitera umutekano muke muri aka karere.

    Abari mu nama kandi bavuze ko abayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Rulindo zirimo ubuyobozi bw’imidugudu n’utugari ziri mu nzego zituma ibiyobyabwenge birimo kanyanga ,biza ku isonga mu guhungabanya umutekano.

    Kuri iki kibazo cyo kuba ubuyobozi bw’ibanze ari bwo butuma ibiyobyabwenge byiyongera mu baturage, umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rulindo ,yavuze ko bagiye kurushaho kwegera aba bayobozi, mu rwego rwo kugira ngo bafatanye kurwanya ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge muri aka karere.

    Kuri iki kibazo  cyo gukumira ibiyobyabwenge,abayobozi bemeje ko bagiye kongera ingufu mu kukirwanya ,bahereye kuri bamwe mu bayobozi b’inzego zo hasi, nko mu midugudu, kuko byagaragaye ko aba bayobozi bagira uruhare mu ikwirakwizwa n’icuruzwa ry’izi nzoga.

    Mu zindi ngingo zizweho muri iyi nama y’umutekano,harimo imyiteguro y’icyunamo cyegereje, iyangizwa ry’amashyamba,hizwe kandi no ku kibazo cy’icuruzwa ry’inyama nta byangombwa,havuzwe kandi ikibazo cyavuzweho cy’ iterabwoba ku baturage batanga amakuru.

    Abayobozi b’inzego z’umutekano mu karere ka Rulindo,basoje inama  basaba abayobozi bo mu nzego z’ibanze muri aka karere, kurushaho kwegera abaturage ,mu rwego rwo gufatanya gukemura ibibazo biba bihari hakiri kare.

     

     

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED